Filime 3 z’abanyarwanda mu marushanwa arimo ibihembo bisaga miliyoni 100 - uko watora

Uruganda rwa film mu Rwanda ruri kugenda rutera imbere cyane, bitewe n’abarurimo bakora ibintu byiza kandi birimo ubuhanga bigakundwa no mu marushanwa akomeye ku isi.

Rwanda Magazine yaganiriye na KWIZERA Justin umwanditsi n’umuyobozi wa film akaba anafata amashusho (cinematographer), akaba afite filime yise BE YOU ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Focus on Ability yitabirwa na filime zivuga ku bafite ubumuga ariko zigaragaza ko bashoboye.

Kwizera yagize ati " Iyi ni film nakoze yerekana icyo abantu bafite n’ubumuga ko nabo haricyo bashoboye kwimarira… akenshi tubona mu bigaragara ko abantu bafite ubumuga ntacyo bashobora gukora ariko muri iyi film nakoze igaragaza ko hari byinshi bakora bakanahemba abasanzwe bafite amagara mazima akaba ari nacyo cyatumye iba nominated."

Justin Kwizera umwanditsi n’umuyobozi wa film akaba anafata amashusho (cinematographer), akaba afite filime yise BE YOU ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Focus on Ability

Si ubwa mbere film zakozwe n’abanyarwanda zitabiriye aya marushanwa dore ko u Rwanda rumaze kwegukana ibihembo bya film nziza inshuro 2.

Kwizera asoza asaba abanyarwanda gukunda film nyarwanda no kuzishyigikira kuko akenshi usanga zikunzwe nabantu baba hanze cyane, anasaba kandi kumushyigikira bakamutora.

Uretse Be you ya Kwizera Justin kandi harimo na FOR A REASON ya Oreste Hafashimana ndetse na CESAR ya Habimana Fisca Jean Paul.

Wanyura hano ugashyigikira abanyarwanda:
https://www.focusonability.com.au/FOA/international-documentaries_193.html

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo