Chatbots za artificial antelligence ‘vuba aha zishobora kuturusha ubwenge’

Umugabo ufatwa nk’umucuzi w’ubuhanga bwa artificial intelligence (AI) yasezeye ku kazi ke, kandi aburira ibyago birimo kwiyongera kubera iterambere muri icyo gice.

Geoffrey Hinton w’imyaka 75, yatangaje ukwegura kwe muri Google mu itangazo yahaye ikinyamakuru New York Times, avuga ko ubu yicuza ibyo yakoze.

Yabwiye BBC ko bimwe mu byago chatbots (robots ubaza zigahuza amakuru ukeneye zikayaguha) za AI ziteje “biteye ubwoba”.

Ati: “Ubu nonaha, ntabwo zifite ubwenge kuturusha, niko nabivuga. Ariko birashoboka ko vuba zizabuturusha.”

Ubushakashatsi bw’intangiriro bwa Dr Hinton ku bumenyi n’ubuhanga bwo guhuza ‘networks’ bwabaye inzira zo kugera kuri ‘systems’ za AI nka ChatGPT.

Ariko uyu Mwongereza kandi w’umunyaCanada wize ibijyanye ‘cognitive psychology’ ndetse na siyanse ya za mudasobwa, yabwiye BBC ko ChatGPT vuba aha ishobora kurenza urwego rw’amakuru ubwonko bw’umuntu bushobora kubika.

Ati: “Aka kanya, ibyo turimo kubona ni ibisa n’aho GPT-4 isumbya umuntu ku kigero cy’ubumenyi rusange ifite kandi ikaturusha ku rwego runini. Mu gutekereza no gushyira mu gaciro, ntabwo irageza ahe[umuntu], ariko ubu ibasha gushyira mu gaciro byoroheje.

“Kandi urebye umuvuduko wo gutera imbere, twiteze ko izarushaho kubikora neza vuba. Rero bikwiye kudutera impungenge.”

Hinton yabwiye BBC ko ubu buhanga bushobora kwifashishwa n’abagizi ba nabi bugakoreshwa mu ntego y’ikibi.

Ati: “Nageze ku mwanzuro w’uko ubu bwoko bw’ubuhanga turimo gukora butandukanye cyane n’ubuhanga dufite.

“Twe turi ubuhanga kamere bw’umubiri naho bwo ni ubuhanga bwa ‘digital’. Itandukaniro rinini ni uko ubwa ‘digital’ uba ufite kopi nyinshi z’ubwoko bumwe.

Hinton avuga ko hari byinshi byiza ashaka kuvuga kuri Google ariko atakiyirimo

“Kandi izo kopi zose zishobora kwiga no kumenya buri imwe ukwayo ariko zigahita zihanahana ibyo zamenye ako kanya. Ni nk’uko waba ufite abantu 10,000 maze igihe cyose umwe amenye ikintu, buri wese ako kanya nawe agahita akimenya. Ni uko izi chatbots zimenya ibintu byinshi kurusha umuntu umwe uwariwe wese.”

Dr Hinton avuga kandi ko hari izindi mpamvu zatumye ava ku kazi ke.

Ati: “Imwe ni uko mfite imyaka 75. Ni igihe cyo kuruhuka. Indi ni uko, hari ibintu byiza nshaka kuvuga kuri Google. Kandi byakumvikana kurushaho ntagikorera Google.”

Yashimangiye ko adashaka kunegura Googke kandi ko iki kigo rutura cy’ikoranabuhanga cyakomeje “kwita ku nshingano zacyo”.

Mu itangazo, umukuru w’ishami rya siyanse muri Google, Jeff Dean, yagize ati: “Dukomeje intego yo gukora AI mu buryo bwiza. Dukomeza kandi kwiga no kumva ibyago ishobora kuzana ariko kandi tunavumbura.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo