Abashaka Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo bagiye kujya bahabwa urukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko yashyizeho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.

Ni serivisi yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata, igenewe abasanzwe bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro n’abazazitsindira bose kuva icyo gihe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aravuga ko bitakiri ngombwa ko usaba Uruhushya rw’agateganyo akora urugendo ajya kurushaka ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi.

Yagize ati: “Turatangariza abakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo y’uko; ubu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Irembo, hashyizweho uburyo bushya bwo gutanga Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bityo umuntu ntagisabwa kujya ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahubwo narukorera akarutsindira, ashobora kujya kuri sisitemu y’Irembo akoresheje umubare yahawe yishyura, akaba yarusohora mu mashini (Print) akarwitwaza cyangwa akarushyira kuri telefone.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kurutsindira, uwarukoreye azajya ahita abona amakuru kuri telefone amumenyesha ko yarutsindiye kandi ko abarusanganywe nabo rugifite agaciro, bazahabwa iyi serivisi nshyashya nta bundi bwishyu basabwe, bikazanafasha mu gutahura abakora impushya z’agateganyo mpimbano.

Nyinawinkindi Liliose, umuyobozi mukuru w’Irembo ushinzwe serivisi z’abaturage, yavuze ko iyi serivisi nshyashya yashyizweho yoroshye kandi ko izafasha amuturage kubona icyangombwa cye mu buryo bwihuse.

Ati: “Ubu ruzajya ruhita ruboneka umuntu abe yabasha kurutwara mu ntoki cyangwa se kuri telefone, abakozi b’Irembo barabizi bazi uko bari butange iyo serivisi ku muturage uyikeneye, ariko kandi n’umuturage ufite telefone igezweho cyangwa mudasobwa yayisabira anyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw agahita ayibona bitabaye ngombwa ko ajya ku mukozi w’Irembo.

Yavuze kandi ko ari bumwe mu buryo buzafasha kunoza iyi serivisi byagaragaye ko ikenerwa n’abantu benshi kandi ko n’uwatakaje Uruhushya rwe n’ushaka kurwongeresha igihe, azajya asubira ku rubuga rw’Irembo akongera akarusaba.

Biteganyijwe ko ufite Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone igihe bibaye ngombwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo