Impamvu 4 ukwiriye gusohokera kuri Kigufi Hill Hotel iri ku kiyaga cya Kivu (PHOTO+VIDEO)

Kigufi Hill Hotel ni Hotel yihariye iherereye ku musozi wa Kigufi mu Karere ka Rubavu, ikagira umwihariko wo kuba yitaruye Umujyi kandi ikaba ikora ku kiyaga cya Kivu, ikaba iri ahantu hatuje ho kuruhukira mu buryo bwihariye kandi bwisanzuye.

Iherereye muri Kilometero cumi n’eshatu uvuye mu Mujyi wa Rubavu. Unyura ku muhanda wo ku ruganda rwa Bralirwa (Brasserie), ugakomeza imbere, ugera mu ikorosi wamaze kubona aho uyitegeye.

Hari ubwo uzibeshya ko ubwo wageze ku mucanga i Gisenyi waruhutse bihagije, nyamara nutagera kuri Hoteli iri i Kigufi mu mahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu ahitaruye gato umujyi wa Rubavu na Goma ngo uharuhukire uhagirire ibihe byiza bigusubizamo intege, hari inkuru y’ibyishimo utaragera ku rugero rwo kubara.

Hakumara stress yose wari ufite

Nusohokera kuri Kigufi Hotel , umutuzo, umunezero n’akanyamuneza uzahavana ni ibintu utazabasha kwihererana ariko kandi si ubwa nyuma uzaba uhasohokeye kuko ni garuka urore unyurwe wizihirwe.

Kubera ko hitaruye Umujyi, iyo uryamye mu byumba bya Kigufi, urasinzira, ukaruhuka neza bizira amavunane, umuhangayiko wose wari ufite ukagenda. Uretse no kuharara, no kuhicara wirebera amazi y’i Kivu, bituma uruhuka, ukumva umerewe neza cyane.

Urukundo rwanyu rurushaho kugurumana

Kuko ari ahantu hatuje, iyo wahasohokanye n’uwo ukunda, cyangwa mwashakanye, muhagirira ibihe byiza ku buryo muganira ku mishinga y’urukundo/urugo rwanyu mutuje kandi mwisanzuye kuburyo imbaraga rwari rufite n’umuvuduko birushaho kwiyongera, ukaba wiyubakiye umubano wawe kandi ushimishije uwo ukunda.

Ubwato bwo gutemberera mu kiyaga

Kubera ko Kigufi Hotel ikora neza ku mazi y’ikiyaga cya Kivu, iyo ukeneye gutemberamo, ubwato buba buteguye bwo kugutemberezamo, ukabasha kwirebera ayo mazi magari.

Kwegerana n’Imana kurushaho

Uretse ibyumba n’izindi serivisi za Hotel usanga muri Kigufi Hill Hotel, banafite ’Chapelle’ ku buryo umuntu ushaka gusenga akarushaho kwegerana n’Imana abon uwo mwanya kandi mu bwisanzure.

Uretse ibyumba byiza n’izindi serivisi zose za Hôtel wakenera, kuri Kigufi Hotel bakwakira neza Ku buryo utarabona ahandi kandi si byabindi byo kwamamaza, nuhagera na we uzabibarira abandi.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri servisi zaho cyangwa gukora ’reservation’, uhamagara kuri 0787722209.

Aho wicaye hose uba witegeye ikiyaga cya Kivu

Hari n’inzu y’umuryango wasohokanye n’abana

Iyo uri mu cyumba, uterera ijisho hose ukabona ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu

Baguha ikaze n’inseko nziza

Hari ’Chapelle’ umuntu wahasohokeye ashobora gusengeramo akarushaho kwegerana n’Imana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo