Uko bafatanywe magendu y’inzoga za liqueur zifite agaciro k’asaga miliyoni 5 Frw

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), kuwa Mbere tariki ya 10 Mata, ryafashe abagabo batatu bakoraga ubucuruzi bwa magendu nyuma yo kubagwa gitumo bafite amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za liqueur za magendu zifite agaciro ka Frw 5,414,000.

Bafatiwe ahazwi nko ku Kinamba, mu murenge wa Kacyiru, batwaye zimwe muri izo nzoga mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota-Carina ifite nimero RAD 319 C, ubwo bari bazishyiriye abakiriya, ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Umwe muri bo ufite imyaka 38 y’amavuko, wafashwe atwawe n’umushoferi w’imyaka 48 muri iyo modoka, yiyemerera ko inzoga zafashwe ari ize kandi ko amaze imyaka ibiri akora ubucuruzi bw’inzoga za liqueur.

Undi wafashwe ni umumotari ufite imyaka 33 y’amavuko, usanzwe atwara abagenzi kuri moto, wafatiwe mu rugo rwa nyiri izi nzoga, afite amakarito abiri y’imivinyu yo mu bwoko bwa Drostdy nazo za magendu yari amuzaniye.

Mu nzoga zasanzwe mu bubiko bwe harimo; izo mu bwoko bwa Drostdy Hof, Jameson, Remy Martin, Veuve, Baileys, Tequila n’izindi zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru, habanza gufatwa babiri muri bo, nyuma yo kubakurikirana.

Yagize ati: “Habanje gufatwa babiri, ari bo nyir’inzoga n’umushoferi wari umutwaye, bafite amakarito 20 y’imivinyu ya Drostdy, bajya kwerekana aho uwo nyirazo atuye mu kagari ka Ruhango mu murenge wa Gisozi, ari naho hafatiwe umumotari wari umutegereje afite andi makarito abiri y’imivinyu yari amuzaniye nawe ahita afatwa. Hakurikiyeho gusaka mu cyumba yari yaragize ububiko naho haboneka amacupa 112 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za liqueur za magendu.”

CP Kabera yakomeje avuga ko biriya bicuruzwa byinjizwa rwihishwa mu Rwanda bivanywe mu bihugu duturanye mu buryo bwa magendu kandi ko ubwo bucuruzi butemewe.

Yasabye abakiri muri ubu bucuruzi n’ababitekereza kubireka bagacuruza ibyemewe kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera, ashishikariza abaturage muri rusange kurwanya ibikorwa bya magendu kuko bibangamira imisoreshereze n’iterambere ry’igihugu bikanadindiza ubucuruzi muri rusange.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara, ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo