Polisi yagaruje arenga miliyoni 4Frw yibiwe mu modoka

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi 110 (Frw 4,110,000) yibwe akuwe mu modoka y’umunyamahanga yari iparitse ahazwi nka Downtown mu Mujyi wa Kigali.

Yafatanywe abagabo babiri bombi bashyikirijwe ubutabera ngo bakurikiranwe, amafaranga bafatanywe asubizwa nyirayo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Mata, uzwi ku izina rya Walker Jemrose Leanora ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, akaba umuyobozi w’umuryango utera inkunga urubyiruko n’abana batishoboye.

Walker yavuze ko ku itariki ya 12 Mata, yabikuje amafaranga akoreshwa mu bwongereza (Pounds) ibihumbi bitatu (£3000), ayavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda 4,110,000 yari ari mu modoka ye igihe yibwaga.

Yagize ati: "Nishimiye kuba mbashije gusubizwa amafaranga yari yibwe ubwo nari nayasize mu modoka nyuma yo kuyabikuza kuri banki kugira ngo tubashe kuyishyurira abanyeshuri 22 biga mu mashuri yisumbuye dutera inkunga. Twari duhangayitse twibaza ahazava andi mafaranga kugira ngo abo banyeshuri basubire mu masomo."

Yavuze ko cyakora ubwo yari amaze kubona ko amafaranga ye yibwe, abuzukuru be ari bo bamuhumurije bamubwira ko ashobora kuzagaruzwa.

Ati:"Abuzukuru banjye barambwiye bati wihangayika amafaranga yabuze ashobora kuzaboneka ukayasubizwa, Polisi y’u Rwanda isanzwe ifata abajura n’ibyo bibye bikagarurirwa ba nyirabyo. Nahise ntanga amakuru kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge. N’ubwo nari natangiye kwakira ko yagiye, ntabaza n’inshuti ngo ziduhe ubufasha nza gushimishwa no kwakira ubutumwa nyuma y’uko amafaranga yabonetse, ndashimira Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Ubugenzacyaha."

Walker ubwo yasubizwaga amafaranga ye

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko moto bifashishije bacika nyuma yo kwiba amafaranga nayo yafashwe

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko moto bifashishije bacika nyuma yo kwiba amafaranga nayo yafashwe.

Yagize ati: "Bamukurikiranye kuva kuri Banki aho yabikuje amafaranga nk’uko byagaragajwe na camera (CCTV). Miliyoni 2 n’ibihumbi 600 yafatiwe kuri umwe muri bo, undi afatanwa miliyoni imwe n’ibihumbi 500."

Yakomeje agira ati:"Umwe atuye mu murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge akaba yarigeze no gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge imyaka ibiri nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubujura yari yakoze nanone yiba mu modoka, arangiza igihano mu kwezi k’Ukuboza 2022."

Ni nyuma y’uko yari yarafashwe inshuro 3 ajyanwa mu kigo ngororamuco cya Kigali aza no koherezwa mu kigo cya Iwawa mu mwaka wa 2017.

CP Kabera yavuze ko gutangira amakuru ku gihe biri mu bituma iperereza ryihuta abacyekwaho ibyaha bagafatwa bataragera kure.

Yagize ati: "Amakuru atangiwe ku gihe afasha inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko kugerera ku gihe ahabereye icyaha no gufata ibimenyetso bifasha mu iperereza bitaratakaza umwimerere."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze ubutumwa ku bakoresha imbuga nkoranyambuga mu gihe batanze amakuru ku bujura, kujya bagaragaza amakuru yuzuye kugira ngo abacyekwa bafatwe bakurikiranwe.

Yavuze ko mu bantu 30 batanze amakuru ku bujura bifashishije imbuga nkoranyambaga, 11 bonyine ari bo batanze amakuru yuzuye yafashije Polisi mu gufata abacyekwa, asaba abaturage muri rusange kumenyekanisha amakuru yose arebana n’ubujura.

Ati : "Hari amatsinda amaze kumenyekana agizwe n’abiganjemo urubyiruko mu bice bitandukanye nko

ku Giti cy’Inyoni, Gisozi, Gatsata, Gikondo n’ahandi, birirwa bazerera bategereje ko bwira ngo bibe mu modoka, mu mazu, bashikuze amasakoshi, telefone, abiba imyenda n’ibindi.

Yaburiye buri wese wumva ko kwiba ari bwo buryo bushobora kumufasha kugira icyo ageraho, guhindura imyumvire agashaka icyo yakora cyamuteza imbere ko Polisi yabahagurukiye nta kindi kibategereje uretse gufatwa bagashyikirizwa ubutabera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo