Polisi yafatiye mu cyuho uwageragezaga kwiba atoboye iduka

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, yafashe umugabo w’imyaka 53 y’amavuko, wageragezaga kwiba mu iduka ricururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi yari yinjiyemo atoboye urukuta.

Yafashwe ku isaha ya saa cyenda n’igice zo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 23 rishyira ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, mu iduka riherereye mu mudugudu wa Rwintare, akagari ka Gasharu mu murenge wa Nyamirambo

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Yagize ati: “Umwe mu bajura bacyekwaho gutobora iduka ricururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi (Quincaillerie), mu kagari ka Gasharu, yafatiwe mu cyuho arimo gupakira bimwe mu bicuruzwa byo muri iryo duka, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bahageze mbere bagasanga ritoboye, mugenzi we wari ukiri hanze agahita yiruka akibabona.”

SP Twajamahoro yashimiye uruhare rw’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, aburira n’abakomeje kumena amajoro bagambiriye kwiba ko bitazabahira.

Yagize ati: “Mbere na mbere turashimira abatanze amakuru yatumye ubu bujura bubasha kuburizwamo, tunaburira uwo ari we wese ugitekereza kwitwikira igicuku, igihe abantu basinziriye ngo yibe, ko atazigera yihanganirwa, inzego z’umutekano ziri maso, azafatwa ashyikirizwe ubutabera.”

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwezamenyo kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo