Yafatanywe arenga miliyoni 1.4 Frw yari yibye umucuruzi

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage yagaruje amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi 430 (Frw 1,430,000) muri miliyoni ebyiri zari zibwe umucuruzi ahazwi nko muri Quartier Commercial mu Mujyi wa Kigali.

Yafatanywe umusore w’imyaka 20 mu mudugudu w’Akabukara, akagari k’Umubuga, mu murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza ari naho avuka, washyikirijwe ubutabera ngo akurikiranwe, amafaranga yafatanywe asubizwa nyirayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mata, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’Umujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo.

Nyirakanani Antoinette wibiwe amafaranga aho acururiza mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, avuga ko amafaranga yari ayakuye kuri Banki ari miliyoni ebyiri, ayabika mu kabati, mu gihe avugana n’umukiriya hanze, umukozi we arinjira arayatwara agarutse arebye amafaranga arayabura nawe aramubura.

Yagize ati: “Yari umukozi wanjye umfasha mu kazi k’ubucuruzi, twari tumaranye hafi ukwezi kumwe. Amafaranga nyuma yo kuyakura kuri Banki nayabitse mu kabati, nza gusohoka ngiye hanze kuvugana n’umukiriya, hanyuma ninjiye ndebye amafaranga ndayabura nawe ndamubura mpita ntanga amakuru.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga zakoreshejwe kugira ngo afatwe ndetse n’amafaranga yari yibwe akabasha kugaruzwa.

Ati: “Byandenze, yayanyibye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu ku Cyumweru numva ko yahise afatwa. Ubu nkuyemo isomo ryo kutarangara no kutabika amafaranga menshi ahandi hantu hatari kuri banki, ariko kandi nanone abajura nabo bagende gacye kuko ikigaragara ni uko ntaho bashobora kwihisha inzego z’umutekano zacu ziri maso.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko nyuma yo kwiba amafaranga yahise atorokera mu Karere ka Kayonza ari naho yaje gufatirwa.

Yagize ati: “Akimara kwiba aya mafaranga umukoresha we mu Karere ka Nyarugenge, yahise acikira mu Karere ka Kayonza. Habayeho guhanahana amakuru no gukorana hagati ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano mu turere twombi byatumye abasha gufatwa.”

Yakomeje agira ati: “Bamusanganye miliyoni 1 n’ibihumbi 430 muri miliyoni 2 yari yibye ariko ayandi nayo yari yayaguzemo ibikoresho birimo telefone, imyenda, igikapu n’inkweto nabyo byafatiriwe.”

CIP Twajamahoro yakanguriye urubyiruko kureka kwiba ahubwo bagakura amaboko mu mufuka bagashaka imirimo bakora yabateza imbere aho gushaka gukira vuba no kurarikira iby’abandi.

Yashishikarije abacuruzi kwirinda kujya babika amafaranga menshi aho bakorera no mu ngo, bagakorana n’ibigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa, akangurira abaturage muri rusange kujya bakomeza gutanga amakuru ku gihe ku byaha by’ubujura kugira ngo habeho gukurikirana byihuse abacyekwa bafatwe bashyikirizwe ubutabera bakurikiranwe.

Ingingo ya 166 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko; ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo