Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe twinjiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 7 Mata, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda hirya no hino ku Isi baratangira icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi; aho abasaga miliyoni bishwe bazira akarengane mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, biteguye neza gucunga umutekano w’ahazabera ibikorwa byo kwibuka by’umwihariko, ndetse n’uw’Igihugu cyose muri rusange.

Yagize ati: "Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye cyo kwibuka no guha icyubahiro ababuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Turizeza abaturarwanda ko barinzwe kandi ko ibikorwa bijyanye no kwibuka bizaba mu mutekano usesuye.”

Yakomeje asaba abaturage kurangwa n’imyitwarire myiza, bakirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Iki gihe cyo kwibuka ni umwanya wo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo dusaba buri wese ni ukwirinda amagambo asesereza, abiba inzangano no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside haba mu biganiro bisanzwe cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.”

Yashishikarije abaturage kwamagana no kwihutira gutanga amakuru mu gihe bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibigamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri bahamagara Polisi kuri 112 cyangwa 0788311155.”

CP Kabera kandi yibukije ko mu cyumweru cy’icyunamo ibikorwa birimo ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu, ubukwe n’imihango ijyanye nabwo n’umuziki utajyanye no kwibuka mu tubari, aho bafatira amafunguro n’ahandi hahurira abantu benshi bibujijwe.

Mu bindi bibujiwe harimo imikino y’amarushanwa n’iy’amahirwe, kwerekana imipira, ibitaramo mu tubari no mu tubyiniro, iby’urwenya, iby’imbyino no kwerekana sinema n’ikinamico ritajyanye n’icyunamo.

Nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu; Insanganyamatsiko y’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 iragira iti: ‘Kwibuka Twiyubaka’.

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rwa Kigali, ku Gisozi ku itariki ya 7 Mata; mu gihe mu turere kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere.

Mu Midugudu abaturage bazakurikirana ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuva saa tatu za mu gitondo, bisozwe no kumva ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo