Polisi iraburira abateza urusaku rubangamira abandi

Polisi y’u Rwanda yageneye ubutumwa abantu bakora ibikorwa bitandukanye biteza urusaku rubangamira abaturanye nabyo, bubakangurira kubyirinda kuko hariho amategeko abihana.

Ni nyuma y’uko hagiye humvikana abaturage bagaragaza ko babangamirwa n’urusaku ruterwa ahanini n’abakora ubushabitsi cyane cyane mu masaha y’ijoro; nk’abafite ibikorwa by’ubucuruzi, ubukerarugendo, utubari, hoteli n’amacumbi, ibikorwa by’ubwubatsi, iby’amakoraniro, insengero, imisigiti n’ibindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, arasaba abakora bene ibyo bikorwa biteza urusaku kubahiriza amabwiriza bakirinda kubangamira abaturage batuye hafi y’aho bakorera.

Yagize ati: “Ntabwo bibujijwe ko abantu bishima, bakidagadura cyangwa ngo bakore indi mirimo itandukanye; ariko bakwiye kumenya ko bigomba gukorwa mu buryo butabangamira abandi.”

Yakomeje ati: “Tuributsa abacuranga imiziki ibangamira ituze rusange, kujya bagenzura amajwi y’ibyuma byabo bakayagabanya ntabangamire abandi cyangwa bakifashisha uburyo bwo gukumira amajwi (sound proof) bubahiriza amabwiriza.”

Abahanga mu bya siyansi bavuga ko urusaku rwangiza igice cy’imbere mu gutwi k’umuntu, akaba yakurizamo kutumva neza burundu. Ruteza ikibazo mu bwonko bw’umuntu bigatuma atakaza ubushobozi bwo gukomeza umurimo yakoraga (concentration), uryamye na we ntabashe gusinzira neza.

Urusaku kandi rubangamira abarwayi bikabongerera kuremba, ndetse igihe rumaze igihe kirekire rukaba rushobora guteza uburwayi bw’umutima, umwijima, kuribwa umutwe n’ubundi butandukanye.

ACP Rutikanga yavuze ko Polisi itazihanganira ko ibyishimo bya bamwe biba intandaro yo kubangamira uburenganzira bw’abandi bityo ko abazakomeza kubirengaho bazakurikiranwa bagahanwa.

itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije, ingingo yaryo ya 43, ivuga ko ibikorwa biteza urusaku rwangiza cyangwa rukabangamira ubuzima bw’abantu bibujijwe. Urusaku urwo ari rwo rwose rugomba kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Ingingo ya 267 yo mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese utera urusaku ku buryo bihungabanya umutuzo w’abaturage nta mpamvu igaragara cyangwa atabiherewe uburenganzira, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Iyo habaye isubiracyaha, ibihano biba igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze ukwezi kumwe (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo