Polisi yafashe abacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu y’inzoga za liqueur

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu (ASOC), ku wa Gatanu tariki ya 21 Mata, ryafashe abantu bane bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu, hafatwa amakarito y’imivinyu n’amacupa y’inzoga za liqueur zifite agaciro ka miliyoni Frw 15.

Bafatiwe mu rugo aho bari baragize ububiko bwazo mu mudugudu wa Rukiri mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Kanombe, ahagana ku isaha ya saa mbiri z’ijoro.

Mu bafashwe barimo umugore w’imyaka 25 y’amavuko, wiyemerera ko ari nyir’inzoga kandi ko yari amaze ukwezi kurenga atangiye ubucuruzi bw’izi nzoga za liqueur n’umubyeyi we bafatanyaga kuzinjiza mu gihugu.

Abandi bafashwe ni umusore ufite imyaka 30 n’undi w’imyaka 33 y’amavuko, basanzwe muri urwo rugo rwari rwaragizwe ububiko bw’izi nzoga za magendu.

Mu nzoga za magendu zafashwe harimo izo mu bwoko bwa Drostdy, Amarura, Remy Martin, Red label, Jack Daniels, Absolut vodka, Gordon’s gin n’izindi zitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko abaturage ari bo batanze amakuru, habanza gufatwa umwe muri bo, ari nawe waje kwerekana aho yari yaragize ububiko bwazo hafatiwe abandi bakoranaga.

Yagize ati: "Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage habanje gufatwa umwe muri bo ari we nyir’inzoga ubwo yari arimo kuzishakira abakiriya."

Amaze gufatwa yavuze ko afatanya ubu bucuruzi n’umubyeyi we mu kuzinjiza mu gihugu, nyuma aza no kwerekana aho yari yaragize ububiko bw’izo nzoga mu mudugudu wa Rukiri, haje gufatirwa abagabo babiri ahagana saa mbiri z’ijoro bari bashinzwe kuzirinda no kuzigeza ku bakiriya.

Hakurikiyeho gusaka muri icyo cyumba haboneka amacupa 406 y’ubwoko butandukanye bw’inzoga za liqueur za magendu n’amapaki 360 y’itabi byose bitishyuriwe imisoro.”

CIP Twajamahoro yavuze ko biriya bicuruzwa byinjizwa rwihishwa mu Rwanda bivanywe mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu buryo bwa magendu.

Yasabye abakiri muri ubu bucuruzi bwa magendu n’ababitekereza kubireka bagacuruza ibyemewe kuko ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera bizakomeza.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo