Kwibuka 29:Online Fan Club yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi banatanga ’Mituelles’100 (AMAFOTO)

Abafana ba Online Fan club bafana APR FC basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi banatanga ubwisungane mu kwivuza ku bayirokotse 100 batishoboye bo mu Karere ka Kamonyi.

Ni igikorwa bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2023. Abari bahagarariye abandi nibo bakoze urugendo rugana ku Kamonyi.

Masabo Michel, Umunyamabanga wa APR FC niwe wari uyihagarariye. Hari kandi Songa Mbele wari uhagarariye abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu ndetse n’abandi bari baturutse mu zindi fan clubs zindi za APR FC bari batumiwe muri iki gikorwa.

Bakiriwe na Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Yabashimiye igikorwa cyiza bakoze.

Benedata yavuze ko ari ubwa mbere uru rwibutso rwa Kamonyi rusuwe na Fan club y’umupira w’amaguru ndetse bakanafata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko bigiye kuba nk’ubukangurambaga ku zindi fan clubs.

Ati " Abo duhagarariye bafana amakipe atandukanye. Ubu biduhaye imbaraga kandi ni ubukangurambaga ku zindi fan clubs z’amakipe bafana ariko by’umwihariko icyo twe twishimiye ni uko babashije kudutera inkunga ku miryango y’abarokotse Jenoside batishoboye. "

Yunzemo ati " Ni inkunga ikomeye ariko uko tubifata, bitwereka ko nk’aba Sportifs, uretse guhurira ku kibuga , buri wese akagira iyo afana, ariko bazirikana no kongera gusubiza agaciro abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ndetse no kunamira abayizize. Iyi rero ifunguriye izindi fan clubs amarembo kandi twiteguye kubakira igihe baza batugana."

Songa Mbele yavuze ko igikorwa nk’iki kiri mu byo basanzwe bakora buri mwaka muri fan clubs zitandukanye za APR FC, bakabikorera mu bice bitandukanye by’igihugu. Ngo ni muri urwo rwego hari izindi fan clubs ziri gutegura igikorwa nk’iki mu bice bitandukanye zirimo Intare Fan club, Gitinyiro Fan Club, Zone 1 n’Umurava.

Umunyamabanga wa APR FC yavuze ko igikorwa nk’iki ari inshingano z’urubyiruko rwo muri APR FC zo kwibuka ’abacu’, bakanashyigikira abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tariki 8 Ukwakira 2016 nibwo Online Fan Club yashinzwe n’abanyamuryango 22.Kuri ubu ibarizwamo abanyamuryango barenga 200.

Hagati hari Aimable, Visi Perezida w’Intare Fan club wari waje kwifatanya na Online Fan Club

Masabo Michel, umunyamabanga wa APR FC niwe wari uyihagarariye

Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi

I bumoso hari Benjamin Dusengimana, Visi Perezida wa Online Fan Club...hagati hari Songa Mbele wari uhagarariye abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu

Muragijimana Pierre, Perezida wa Online Fan club

Yashyikirije umuyobozi wa Ibuka Ubwisungane mu kwivuza bageneye abantu 100 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi batishoboye

Beretswe ifoto y’ umu Sportif Kiwabuka Joseph uri mu biciwe ku Kamonyi. Yahoze ari umusifuzi w’umupira w’amaguru

Uwari uhagarariye Gitinyiro Fan club yabagejejeho ubutumwa bwa bagenzi be baboherereje mu rwego rwo kwifatanya nabo

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo