Izabika imboni n’ibikumwe byose, si ngombwa kuyigendana - Ibyo wamenya ku ndangamuntu koranabuhanga u Rwanda ruteganya gutanga

Leta y’u Rwanda irateganya gutanga amakarita ndangamuntu mashya azaba akozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga umuntu azaba ashobora kugendana muri telefoni ye ku buryo bitazaba bikinari ngombwa kugendana ikarita iyi ifatika nk’uko byari bisanzwe.

Bene iyi karita iteganywa gutangira gutangwa mu myaka itatu izaza ntizaba igaragaza gusa umwirondoro musa w’umuntu usanzwe w’amazina ye, imyaka n’aho avuka ahubwo izajya inagaragaza umwirondoro we ushingiye ku bimuranga karemano bye adahuza n’abandi nk’ibice by’umubiri we nk’imboni ndetse n’ibikumwe.

Inteko ishinga amategeko yamaze kwemeza ishingiro ry’imbanzirizamushinga w’itegeko rishyiraho iyi ndangamuntu, bikaba biteganijwe ko vuba aha, umushinga waryo uzasuzumwa na komite ziwushinzwe mu mutwe w’abadepite.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yabwiye inteko ishinga amategeko ko u Rwanda rwasinyanye na Banki y’Isi amasezerano y’inkunga ya miliyoni 40 z’amadolari ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga uzamara imyaka 5, aya mafaranga akazahabwa u Rwanda igihe umushinga w’iri tegeko uzaba wamaze kwemezwa nk’uko New Times yabyanditse.

Amakuru y’ibipimo ndangamiterere y’umuntu

Birateganywa ko iyi ndangamuntu izaba irimo ibice by’umubiri w’umuntu byiyongera ku byo isanzwe ubu yagiraga.

Ni mu rwego rwo kubika “amakuru y’ibipimo ndangamiterere y’umuntu” akubiyemo ifoto igaragaza mu maso yo yari isanzwe ifatwa ikanagaragara ku ikarita ndangamuntu hakiyongeraho ibikumwe, n’ishusho y’imboni yo mu jisho.

Mu gihe hari hasanzwe hafatwa ibikumwe bibiri byonyine umuntu atanga umwirondoro we, ubu hazajya hafatwa habikwe ibikumwe by’intoki 10 zose z’ibiganza.

Ku bo amakuru y’ibipimo ndangamiterere y’umuntu akenewe atabashije kuboneka urugero nko ku muntu ufite ubumuga bw’ingingo, hazajya hafatwa ayabashije kuboneka.

Iyi ndangamuntu kandi izaba ibitse amakuru rusange aranga umuntu nk’amazina, igitsina, aho avuka, irangamimerere, aderesi ya imeyili, nomero ya telefoni n’ibindi.

Umuntu azaba afite kode ya QR iri mu “gitabo cya SDID’’ ari cyo Gitabo cy’indangamuntu koranabuhanga, ari bwo bubiko butanga mu buryo bwa tombola nomero ya SDID n’umubare usimbura nomero ya SDID, kandi bukabika amakuru yose yinjijwe

Ibipimo ndangamiterere bizajya bifatwa guhera ku bana b’imyaka 5

Nk’uko biri mu mushinga w’iri tegeko, igihe umwana azajya yuzuza nibura imyaka 5 y’amavuko, ibipimo ndangamiterere bye bizajya bifatwa kugira ngo umwirondoro we koranabuhanga ubikwe hanyuma ibipimo bye byuzuye bikazongera gufawa afite imyaka 16 akabona no guhabwa ikarita ndangamuntu koranabuhanga ye.

Igihe umwana ataruzuza imyaka itanu, hazajya hafatwa gusa amakuru yerekeranye n’umwirondoro we n’ifoto ye igaragaza mu maso kandi nomero ya SDID ye izajya ijyana na nomero ndangamuntu y’Igihugu ye n’iy’umuntu ufite ububasha bwa kibyeyi kuri uwo mwana hakurikijwe amategeko abigenga.

Ifoto yo ku ndangamuntu ishobora kujya ihindurwa nyuma y’imyaka 5

Hari benshi bagiye bumvikana ko hahindurwa amafoto abaranga ku makarita ndangamuntu batunze ubu kubera cyane cyane uburyo imiterere y’amasura yabo yagiye ahinduka ugereranije amafoto ari ku ndangamuntu yafatwaga bitewe n’igihe kirekire gishize cyangwa imiterere yabo ubwabo yahindutse.

Aha, Minisitiri Ingabire yavuze ko biteganijwe ko iyi foto yo ku ikarita ndangamuntu yajya ihindurwa ijyanishwa n’igihe nyuma y’imyaka itanu ariko ko nta kiguzi kizajya gisabwa nyirayo.

Si ngombwa kuyigendana

Umuntu wanditswe muri sisitemu y’Igihugu y’indangamuntu koranabuhanga ntabwo azasabwa kugendana ikarita ndangamuntu ye.

Umubare tombola’indi myorondoro yanditswe mu ikoranabuhanga bizaba byemewe n’igihe adafite ikarita wenda yayibagiwe cyangwa yayitaye.

Gusa kwerekana ikarita ndangamuntu koranabuhanga uyitunga ku mubare wayo ntibizaba bihagije mbere y’uko umwirondoro wose w’umuntu ugenzurwa hakaba hanifashishwa bya bipimo ndangamiterere byafashwe.

Igihe umuntu yibagiwe umubare w’indangamuntu ye cyangwa yayitaye, ibipimo ndangamiterere bye byafashwe bizajya byifashishwa ngo amenyekane uwo ari we.

Umuntu ashobora gusaba ko inomero ye ya SDID ikurwaho

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu koranabuhanga gishobora gukuraho nomero ya SDID igihe bisabwe na nyirayo, umuntu wanditswe yapfuye n’igihe umunyamahanga atakaje uburenganzira bwo gutura mu Rwanda.

Iyi nomero kandi yakurwaho igihe hatanzwe inyandiko zitarizo cyangwa mpimbano, hakoreshejwe ibinyoma mu gihe na nyuma y’iyandikwa muri sisitemu ya SDID ndetse n’igihe ubusabe bw’ibipimo ndangamiterere ya muntu byihariye burimo uburiganya.

Itegeko rije gukumira uruhuri rw’ibibazo?

Minisitiri Ingabire Paula avuga ko itegeko rishya rigenga iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu y’igihugu y’indangamuntu koranabuhanga rizakemura ibibazo byinshi birimo icy’icyiciro cy’abaturage batari basanzwe bahabwa indangamuntu nk’abazwi nk’abatagira igihugu ’stateless’ ni ukuvuga batabarwaga mu banyamahanga cyangwa impunzi n’abandi batanditswe igihe bakeneraga serivisi.

Ikindi ni uko havukaga ibibazo ku myirondoro y’abantu kuko yabaga inyanyagiye mu bigo bitandukanye usanga itandukanye na ho ubu ikazaba yose ibumbiye hamwe muri sisitemu imwe y’ikoranabuhanga.

Abadepite bamaze kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’iyandikwa ry’abaturage muri sisitemu ndangamuntu koranabuhanga

Depite Aimée Sandrine Uwambaje yavuze ko indangamuntu koranabuhanga ijyanye n’ibihe tugezemo kandi ikazagabanya itakara rya hato na hato ry’ikarita ndangamuntu ndetse igakuraho amafaranga abantu batangaga bashaka indangamuntu nshya igihe babaga bataye ikarita yayo.

Umushinga w’itegeko kandi ukubiyemo icyiciro cy’abaturage bandikwa, iyandikwa ry’abana bakivuka, itangwa ry’ubwenegihugu ku banyamahanga, uguhindura aho umuntu atuye n’ibindi.

Ingabire yavuze ko ikizakorwa mbere yo kwandika abantu muri sisitemu y’indangamuntu koranabuhanga ari ukunanza gukosora amakosa yakozwe ku ndangamuntu z’ubu kugira ngo atazubira kuri izi nshya ziteganywa.

Mu kwiga no gutegura uyu mushinga w’itegeko, higiwe ku bindi bihugu byakoze bene ibi bikagenda neza ndetse bikagira umumaro cyane harimo nka Estonia, Singapore, Ubuhinde, Philippine, Malaysia na Canada.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo