Intabaza ku bagore bakomeje kuburira ubuzima mu makimbirane ashingiye ku mitungo

Amakimbirane yo mu miryango kenshi ashingira ku mirage n’imitungo aza imbere mu bikurura ihohoterwa rishingira ku gitsina abagore bababariramo kurusha abandi ndetse rimwe na rimwe bikarangira babiburiyemo ubuzima.

Imiryango itari iya leta ikomeje gutanga intabaza ku bw’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane cyane mu bice by’icyaro usanga kenshi biterwa no kurwanira imirage n’imitungo.

“Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritangiye kuba akarande, abagore benshi baragenda baburira ubuzima muri ubu bwicanyi budafite impamvu, imibare y’abagore bicwa n’abagabo babo iragenda yiyongera, abayobozi bakwiye gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo,” ni ko Umurerwa Ninette, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Haguruka, umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, abivuga.

Umurerwa avuga ko ibikorwa byinshi by’ihohoterwa biterwa no kuba abagize imiryango cyangwa abashakanye bananirwa kumvikana ku wo ukwiye kwitwa nyir’umutungo.

Icyakora, ivugurura ry’amategeko arimo iry’umurage n’umunani, itegeko ry’umuryango n’iry’ubutaka aha abagore uburenganzira bungana n’ubw’abagabo mu kugabana umutungo byazaniye ibibazo abagore kurusha ibisubizo byabazaniye.

Kubera uburyo aya mategeko byitwa ko ajyana n’igihe kandi akaba ahabanye n’imigirire umuryango mugari by’umwihariko nyarwanda yari isanganywe mu muco, yagiye ateza ukutumvikana hagati y’ababiri bashakanye binasiga bamwe mu bagabo bambuye abagore babo ubuzima.

Nibura umwe mu bagore batatu avuga ko yagiriwe ihohoterwa ribabaza umubiri we arikorewe n’umugabo mu gihe 46% by’abagore bashatse bavuga ko bakorewe ihohoterwa ribabaza imibiri, irishingiye ku gitsina ndetse n’iribabaza amarangamutima babikorewe n’uwo bashakanye nk’uko imibare yo mu Ibarura ry’Abaturage n’Ubuzima riheruka ibigaragaza.

Mu birego byanditswe ku rubuga rwa murandasi rw’Ubushinjacyaha bwa Repubulika bikaba byaragenjwe ndetse bikanaburanishwa muri uyu mwaka, ibirego bivugwamo abagabo bishe abagore babo bakabicana ubugome ndengakamere biza ari byinshi kurusha ibyaburanishijwe mu zindi manza nshinjabyaha byose.

Muri izi manza zose, ubu bwicanyi usanga ari ubwakozwe bwagambiriwe kuko hari n’aho abicanyi bishyikirizaga inzego z’ubutabera bakiyemerera ko ari bo bashyize mu bikorwa ubu bwicanyi.

Ku itariki ya 28 Werurwe uyu mwaka, urukiko rukuru rwa Rubavu rwaburanishije urubanza rw’umugabo wishe umugore we akoresheje icupa nyuma yo kumutemagura ibice by’umubiri hanyuma akamwinjiza icupa mu bice bye by’ibanga.

Kuri uwo munsi kandi Urukiko Rukuru rwa Rusizi rwaburanishaga urubanza rw’umugabo wicishije umugore we ishoka. Ngo kuri uwo munsi nyamugore bari bamaze imyaka 15 bashakanye yamusabye amafaranga yo guhahisha ibyo kurya maze undi ntiyayamuha, hanyuma baterana amagambo mu ntonganya ariko zitatinze.

Uyu mugabo ngo yategereje ko bwira maze ahengera umugore asinziye maze aramusumira amwasa ishoka araca. Yabwiye abashinjacyaha ko yari yanagambiriye kwica abana bane bose babyaranye gusa ubwo yinjiraga mu cyumba cyabo, yasanze umwe muri bo akiri maso, ngo icyo ni cyo cyabarokoye.

Ibi byaje bikurikira inkuru yaciye igikuba mu batuye mu murenge wa Rusororo mu mujyi wa Kigali aho abahatuye babyukiye ku nkuru y’umugabo waciye umutwe umugore we kandi akabikorera mu maso y’abana babo.

Nk’uko Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo ubivuga, mu karere, abagore b’Abanyarwandakazi bari mu bishimira ku kigero cya 83.8% uburenganzira bahabwa n’amategeko, bakaza imbere y’abo mu bihugu bya Uganda aho bihagaze kuri 81.3%, Tanzania na ho bikaba 81.3% muri Kenya ni 80.6%, muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ni 78.8%, i Burundi bikaba 76.3% mu gihe muri Sudani y’Epfo ari 67.5%, nk’uko byerekanwa na World Bank Group’s Women, Business and the Law Index.

Ku kigereranyo, muri Afurika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara, abagore bishimira amategeko agena uburenganzira bwabo ku kigero cya 72.6% mu gihe muri Afurika y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo ho ari 74.1%.

U Rwanda ruri mu bihugu bishimirwa mu biza imbere ku isi ingufu bishyira mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore bishingira ku bipimo bine ari byo uburenganzira bwo gutura no kujya aho umuntu ashaka, akazi, urushako ndetse n’imitungo.

Bivuga ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo kandi amategeko akabafata kimwe na bo muri ibyo.

Icyakora u Rwanda rwatunzweho urutoki ku gipimo cy’uburenganzira buhabwa ababyeyi, muri raporo y’umwaka ushize ivuga ku mategeko agira ingaruka ku bagore batwite ndetse na nyuma yo kubyara.

Ibiruhuko bihabwa abagore babyaye cyangwa abagabo bafite abagore bakibyara ni ikintu cyafasha guha agaciro no kugabana hagati y’abashakanye imirimo yo mu rugo itishyurirwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo