GISAGARA: Hafashwe litiro zirenga 1100 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gisagara, yangirije mu ruhame litiro 1140 z’inkorano zitujuje ubuziranenge zirimo izizwi ku izina rya Nyirantare n’Imenagitero Tangawizi.

Ibikorwa byo kwangiza izi nzoga byabereye mu mirenge ya Gikonko na Save, ku wa Gatatu tariki ya 28 Kamena ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Litiro 1000 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya Nyirantare zafatiwe aho bazengerega mu ishyamba rya Leta mu mudugudu wa Gahoro mu kagari ka Rwanza mu murenge wa Save, ku isaha saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Izindi litiro 140, zirimo litiro 120 za Nyirantare na litiro 20 zizwi ku izina ry’Imenagitero Tangawizi, zafatiwe mu mudugudu wa Runyinya, akagari ka Gikonko mu murenge wa Gikonko zifatanywe abantu babiri barimo umusore w’imyaka 19 na mugenzi we w’imyaka 24 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko inzoga zose z’inkorano zafatiwe aho zengerwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:”Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage ko hari abagabo bigabije ishyamba rihereye mudugudu wa Gahoro bakengeramo inzoga z’inkorano kandi ko ziri mu biteza umutekano mucye, twateguye igikorwa cyo kuzishakisha. Ubwo abapolisi bahageraga bahasanze amajerekani arimo litiro 800 z’inzoga z’inkorano na litiro 200 zari zikiri mu ngunguru nyuma y’uko abazengaga bahise bazisiga bakiruka bakibona inzego z’umutekano.”

Yakomeje agira ati:”Ibikorwa byo gufata n’abandi bacuruza inzoga z’inkorano byarakomereje, mu mudugudu wa Runyinya naho hafatirwa umusore wari ufite litiro 120, aho asanzwe azicururiza, umuturanyi we nawe wari ufitweho amakuru afatanwa amacupa 40 angana na litiro 20 y’inzoga bita Imenagitero Tangawizi.”

Zikimara gufatwa, izo nzoga zose zahise zangirizwa mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima.

SP Habiyaremye yashimiye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zitujuje ubuziranenge zifatwa zikangizwa zitaragurishwa abaturage.

Yihanangirije abakomeje gushakira amaramuko mu kwangiza ubuzima bw’abaturage babagurisha inzoga zitujuje ubuziranenge ko ntacyo bizabungura ko ahubwo bazakomeza kubihomberamo kuko Polisi izakomeza umukwabu wo kubashakisha.

Ingingo ya 5 Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi no kugurisha mu Gihugu, ibiyobyabwenge bishyirwa mu cyiciro cy’ibyoroheje, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo