BUGESERA: Polisi yafatanye abasore babiri miliyoni 1.5Frw bacyekwaho kwiba batoboye inzu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu karere ka Bugesera, yafatanye abasore babiri amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu bacyekwaho kwiba umuturage banyuze mu idirishya ry’inzu ye.

Bafatiwe mu mudugudu wa Saruduha mu kagari ka Kindama mu murenge Ruhuha, kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi, ku isaha ya saa munani n’igice z’igicamunsi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwari yibwe.

Yagize ati:”Twahawe amakuru n’umuturage avuga ko yibwe amafaranga ubwo yari yagiye guhinga, n’abantu baje bagaca idirishya bakinjira mu nzu, bagakuramo amafaranga miliyoni 1.5Frw.” Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa abasore babiri muri uwo mudugudu bacyekwaga, abapolisi babasatse babasangana ayo mafaranga bari bamaze kugabana.”

Bakimara gufatwa biyemereye ko aribo bayibye, bavuga ko ari umugambi bacuze nyuma yo kubona nyiri ayo mafaranga avuye kuyabikuza muri banki.

SP Twizeyimana yashimiye uwibwe wihutiye gutanga amakuru, agira inama abaturage kwirinda kubika amafaranga menshi mu ngo, bakajya babikuza ayo bakeneye gukoresha andi bakayarekera mu bigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruhuha kugira ngo hakomeze iperereza, amafaranga bafatanywe nayo asubizwa nyirayo.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije;
cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo