Umunyamakuru yatawe muri yombi mu isomwa ry’urubanza rwa Idamange

Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnes nyir’ikinyakamakuru Umurabyo yatawe muri yombi bisabwe n’umucamanza akekwaho ‘gufata amajwi mu rukiko’ mu gihe byari byabujijwe ubwo hasomwaga imyanzuro ku ifunga n’ifungurwa mu rubanza rwa Idamage Iryamugwiza Yvonne.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Werurwe 2021, ni bwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga hasomwe imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Idamange Iryamugwiza Yvonne.

Ibyaha ashinjwa harimo gutangaza ibihuha, icyaha bivugwa ko yakoreye kuri YouTube, gutanga sheki itazigamiye no gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi aho ngo yavuze ko “Leta y’u Rwanda ikoresha jenoside nk’urucuruzo.”

Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho.

Idamange (hagati) arakomeza gufungwa

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

Umunyamakuru mu bari mu rukiko ntiyatashye iwe

Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga ari i Remera aho afungiye.

Ubwo yari arimbanyije asoma imyanzuro y’uru rubanza, umucamanza ngo yabonye umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnes ameze nk’uri gufata amajwi, ahita amusaba kumuhereza telefoni ari gukoresha undi na we arayimushyira.

Umucamanza arangije gusoma imyanzuro y’urukiko yasabye umunyamakuru gukuramo ijambo banga (mot de passe) ngo arebe ibyo yafashe, arangije agumana telefoni ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge.

Umucamanza yavuze ko umunyamakuru yasibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe. Umucamanza yavuze ko azamurega akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko.

Mu busanzwe abanyamakuru bagirwa inama yo kubahiriza amategeko n’amabwiriza yo gutara inkuru mu nkiko.

Ubusanzwe iyo afite ibyo ashaka gukora mu rukiko nko gufata amajwi, gufata amafoto n’ibindi, umunyamakuru asaba perezida w’urukiko akamuha uburenganzira.

Si ubwa mbere umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnes afungwa kuko yigeze gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo no gusebya umukuru w’igihugu.

Icyo gihe yamaze imyaka ine afunzwe guhera mu 2010 aza gufungurwa mu mwaka wa 2014.

Yari yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha, aho yaregwaga ko yandika inkuru zishingiye ku bihuha.

Umunyamakuru Nkusi Agnes asohoka muri Gereza ya Kigali mu 2014

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo