Rubanda miliyoni 30 bugarijwe n’inzara y’igikatu ishobora kubahitana

Raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko icyorezo cya Covid-19, imihundagurikire y’ingeri y’ibihe n’intambara byihishe inyuma y’inzara y’igikatu yugarije rubanda basaga miliyoni 30 ku isi ku buryo mu mezi make ari imbere inzugi z’ingo zabo zizaba zikinga barindwi abandi bashyingura.

Abagize imiryango itari mike ituye muri Sudan y’Epfo mu bilometero 1085 bisa uvuye i Kigali no muri Yemen bari mu gicucu cy’urupfu bashobora guterwa n’inzara y’igikatu nk’uko raporo- isanzwe ikorwa ku nzara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO) n’iry’uwo muryango ry’Ibiribwa (WFP)- yabigaragaje.

Muri Sudani y’Epfo inzara iravuza induru

Nibura abantu bagera kuri 34 bugarijwe n’inzara iri ku cyiciro cy’iy’igikatu izwi nka IPC (Integrated food security security Classification), 4, bivuga ko isaha n’isaha umwe muri bo yakwitaba busizori azize kurya nabi kandi bidahagije.

Iyi nzara y’igikatu iraterwa n’intambara zoretse hamwe, imihindagurikire y’ibihe idaha agahenge ubutaka buhingwa, icyorezo cya Covid ndetse mu gihe ahandi mu bice bimwe na bimwe, iterwa n’inzige zigize kaburabuza.

Umuyobozi mukuru wa FAO, Qu Dongy, avuga ko “Urwego akababaro muntu aterwa n’iki kibazo ruteye inkeke ihuruza.”

Ati “ Twese hamwe nk’abitsamuye turasabwa kugira icyo dukora none aha kandi tukabikora vuba tugakiza ubuzima, tukarokora imibereho maze tugakumira ko ibinyoro byaba ibibembe.”

Ibice by’amajyaruguru ya Nigeria, Yemen na Sudani y’Epfo biza hejuru ku rutonde rw’ibifite abantu bugarijwe n’inzara iri ku gipimo cy’ishyano nk’irya Gashyantare, nk’uko FAO na WFP [PAM) babivuga.

Twinshi mu duce twatunzweho intoki twugarijwe n’igisa na rujukundi duherereye muri Afurika ariko hari n’utundi tubarizwa muri Afghanistan muri Aziya, Siriya na Libani mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse na Haiti muri Amerika y’Abalatino na Karayibe.

Guhinduka kw’ibihe rutera rwanyakizuba kubuza ubutaka kubyara ibiryo nka kera. Aha ni muri Nijeriya
Bwana Qu avuga ko muri ibi bihe henshi ku isi ibihembwe by’ihinga bimaze igihe gito bitangiye cyangwa byegereje, “tugomba gusiganwa n’isaha tukegura amasuka ntidutume amahirwe yo kurinda, gushyira ku murongo ndetse yewe bishoboka no kongera umusaruro w’ibiribwa aduca mu myanya y’intoki.”

Avuga ko inzara ikomeye igenda runono isatira Yemeni, ko dukwiye gusenya ikiragano cy’abantu muri icyo gihugu.

“Turirebera n’amaso yacu ishyano ridusatira. Inzara- ikomoka ku ntambara, igakomezwa cyane n’imihindagurikire y’ibihe ndetse na Covid-19- irakomanga ku miryango y’ingo zibarirwa mu mamiliyoni,” nk’uko Umuyobozi nshyingwabikorwa wa PAM, David Beasley abivuga.

Ati “Ibintu bitatu bikenewe gukorwa ngo tubuze miliyoni z’abantu kwicwa n’inzara.” Ibyo ni “uguhagarika intambara, kwegera biruseho imiryango y’abantu bageramiwe ndetse tugatera intembwe igana imbere mu gutanga imfashanyo.”

Mu ntangiriro z’uku kwezi, FAO na PAM basabaga miliyari 5$ ngo bahagarike inzara binyuze mu gutanga ubufasha bw’ibiribwa, amafaranga no gutabara aho rukomeye byihutirwa abo imibereho y’uri mu gahinga ka Yihande.

Amerika y’Abalatino ni cyo gice cy’isi cyakubititse cyane bitewe n’idindira ry’ubukungu kandi bizagifata igihe kirekire kurusha ahandi kwiyondora, nk’uko iyi raporo ibivuga mu gihe Uburasirazuba bwo Hagati, Yemen, Siriya na Libani bari mu kaga kubera uguta agaciro bikabije kw’ifaranga ryabo ndetse n’izamuka ry’ibiciro byiyongera nabi.

Abaturage barenga miliyoni zirindwi muri Sudani y’Epfo (iri hamwe n’u Rwanda muri EAC) byitezwe ko bazaba bahanganye n’inzara y’igikatu hagati y’ukwezi kwa Mata na Kamena mu gihe raporo yasanze miliyoni zisaga 16 z’Abanya-Yemen bazaba bugarijwe n’ibura ry’ibiribwa ryo ku rwego rw’igikatu muri Nyakanga, bivuze ko abasaga miliyoni 3 bazaba biyongereye ku bari muri icyo cyiciro umwaka ushize.

Abaturanyi bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Repubulika ya Demokarasi ya Kongo na bo bari mu bindi bihugu byatahuwemo uduce twugarijwe n’inzara y’igikatu kimwe na Burkina Faso, Ethiopia na Sudani.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo