Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa CommonWealth

Perezida Kagame Paul yakiriye, mu biro bye Village Urugwiro, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland kuri uyu wa kane tariki 11 Werurwe.

Madamu Scotland ari mu ruzinduko mu Rwanda mbere y’uko rwakira Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo muri uyu Muryango (CHOGM 2021) izaba muri Kamena.

Ni uruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gukurikirana imyiteguro ya CHOGM 2021 n’izindi ngingo zijyanye no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyo nama iteganyijwe hagati ya tariki 25 na 26 Kamena nyuma yo gusubikwa, dore ko yagombaga kuba muri Kamena umwaka ushize ariko ikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Muri Werurwe umwaka ushize, mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700, akangurira abikorera kuyibyaza umusaruro.

Mu kwitegura iyo nama, kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ubuzima yakingiye icyorezo cya COVID-19 abakorera mu ma hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya CHOGM-2021.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo