Perezida Kagame na Madamu we bakingiwe COVID-19 (AMAFOTO)

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida Kagame Paul n’umugore we Jeannette Kagame bahawe urukingo rwa Covid-19.

Bombi bakingiwe kuri uyu wa kane tariki ya 11 Werurwe 2021 aho baherewe uru rukingo ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal.

Ni muri gahunda imaze hafi icyumwerumu hirya no hino Rwanda hakingirwa Abanywarwanda bo mu ngeri zitandukanye aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abasaga 230.000 mu gihugu hose.

Perezida Kagame yiyongereye ku bandi bakuru b’ibihugu n’abanyepolitiki b’ibihangange bakingiwe iki cyorezo barimo Umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, Umwamikazi Elisabeth w’Ubwongereza n’abandi.

Perezida Kagame akingirwa

Jeannette Kagame na we yakingiwe

Bombi bakingiriwe icyarimwe

AMAFOTO: Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo