Central Africa: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bahaye amazi meza abaturage

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwe bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa kuri uyu wa Gataru tarki ya 12 Gicurasi bahaye amazi meza abaturage b’Igihugu cya Repubulika ya Central bari mu murwa mukuru Bangui ahitwa SEGA2 na Maison des Jeunes, abahawe amazi ni imiryango 100.

Amazi arimo guhabwa aba baturage ari mu byiciro bibiri, hari ari mu bigega Polisi y’u Rwanda ishyira abaturage aho batuye n’andi anyura mu miyoboro y’amazi(Nayikondo). Igikorwa cyo gushyikiriza aba baturage amazi cyari kiyobowe n’umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu murwa mukuru wa Central Africa (FPU-1), Chief Superintendent of Police(CSP) Claude Bizimana.

CSP Bizimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda kwegereza abaturage amazi biri mu rwego rwo kubacungira umutekano kugirango harindwe ingaruka zaterwa no kujya gushaka amazi kure bakaba bagirirwa nabi harimo no kurinda abana n’abagore kujya muri ibyo bikorwa bibashora mu mirimo yatuma bahura n’ihohoterwa.

Yagize ati” Iki gikorwa cyo gutanga amazi kiri mu rwego rwo gukomeza gucungira umutekano aba baturage kuko byabasabaga kujya gushaka amazi kure nyamara bashobora kuhahurira n’inyeshyamba zikaba zabagirira nabi. Aya mazi kandi ari mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza yabo kuko ni meza aratuma bagira isuku.”

CSP Bizimana yakomeje abwira aba baturage ko ibikorwa bya Polisi bitazajya bigarukira mu kurinda izi mpuzi gusa ko ahubwo bazakomeza gufatanya no mu bindi bikorwa bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza birimo umuganda gufatanya mu burezi, kuboneza imirire bubaka uturima tw’igikoni, ubuvuzi n’ibindi. Yabasabye kuzajya bafata neza amazi bahawe ntibayapfushe ubusa kuko amazi ari ubuzima.

Yvas Tarcosuss Kola umwe mubahawe amazi yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buryo bwose ntibagarukire mu kubacungira umutekano mu nkambi gusa ahubwo bakabafasha kwiyubaka mu bundi buzima. Yavuze ko bakoraga ibirometero byinshi bajya gushaka amazi kandi nayo atari meza.

Ati”Twari dufite ikibazo cy’amazi kidukomereye, byadusabaga kuva mu nkambi tukajya kuyashaka hanze kandi naho ni mu mugenzi ntabwo ari meza. Twabaga dufite ibyago byo kuba twahurira munzira n’abagizi ba nabi bakatugirira nabi cyane cyane abagore n’abakobwa.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo