Zambia: Bemeje gutunganya no kohereza urumogi mu mahanga

Umuvugizi wa leta ya Zambia yavuze ko ubu byemewe n’amategeko gutunganya no kohereza mu mahanga urumogi ku mpamvu z’ubucuruzi n’ubuvuzi.

Zambia ibaye ikindi gihugu gihinduye uruhande rwacyo ku rumogi mu kugirango rubyazwe amafaranga.

Icyemezo cyo gutunganya no kohereza urumogi mu mahanga cyemejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye tariki 04 z’uku kwezi nk’uko umuvugizi wa leta Madamu Dora Siliya yabitangaje mu itangazo yasohoye.

Zambia imaze igihe yugarijwe n’ibibazo byo kubona imisoro hamwe n’umutwaro w’imyenda.

Imyenda yo hanze Zambia ifite yavuye kuri miliyari $8,7 mu 2017 igera kuri miliyari $10,5 mu mpera z’umwaka ushize wa 2018, ibi byateye ubwoba ko igihugu kiri kwinjira mu kaga k’imyenda.

Peter Sinkamba, umuyobozi w’ishyaka ’Green Party’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi kuva mu 2013 wakomeje gusaba ko urumogi rwajya rutunganywa rukoherezwa mu mahanga, avuga ko ibi byatuma igihugu kibona miliyari $36 buri mwaka.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo ye avuga ati: "Bibaye bikozwe neza, ibi byahita bihindura ubukungu bwa Zambia".

Bwana Sinkamba avuga ko ibi byaba umugisha cyangwa umuvumo "kimwe na diyama cyangwa zahabu, bitewe n’uko ubutegetsi bubikoze."

Urumogi mu bihugu byinshi rufatwa nk’ikiyobyabwenge, bityo kitemewe n’amategeko, mu bindi bimwe nka Canada, Uruguay, South Africa na Georgia rukoreshwa n’ubishaka, ibindi byemera kurukoresha abarwandikiwe na muganga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo