Yagiye mu Butaliyani kureba ihabara rye, yandurirayo Coronavirus

Umugabo ukomoka mu Bwongereza ubu ari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko akoreye urugendo mu Butaliyani agiye kureba ihabara rye mu ibanga, akahandurira Coronavirus.

Uyu mugabo utatangajwe amazina n’ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru, ngo ni umwe mu bayobozi bakomeye. Yari yabwiye umugore we ko yagiye mu butumwa bw’akazi mu birwa bigenzurwa n’Ubwongereza.

Ubwo ngo yari ageze iwe, yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus, ndetse biza kwemezwa ubwo yari amaze gupimwa. The Sun yabyanditse mu nkuru yahaye umutwe ugira uti “ Cheating husband catches coronavirus on secret trip to Italy with mistress – and his quarantined wife has no idea”

Uwatanze aya makuru yagize ati “ Ubu ikibazo cy’uriya mugabo nicyo kiganiro kigarukwaho cyane n’abaganga kuko uburyo we yanduye busa n’ubuteye isoni ndetse n’agahinda. Yemereye abaganga ko yari yagiye mu Butaliyani kandi ko umugore we atari abizi. Kugeza n’ubu kandi umugore we aziko icyo cyorezo yacyanduriye mu rugendo rw’akazi.”

Umugore we ngo ubu na we ari mu kato yishyizemo mu nzu yabo mu Majyaruguru y’Ubwongereza.

The Sun ikomeza itangaza ko nubwo uwo mugabo yemeye ko yari yagiye kureba ihabara rye ariko ngo ntashobora gushyira hanze amazina y’iryo habara.

Uwatanze aya makuru akomeza agira ati “ Gusau wo mugabo yishimira ko yabashije kugaruka mu Bwongereza mbere y’uko ingendo zihagarikwa kuko byari kumugora cyane kubona ibisobanuro aha umugore we. Ubu afite ubwoba butari ubw’ubuzima bwe ahubwo ko ubusambanyi bwe bwazamenyekana nyuma.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo