Uwahoze akorera CIA yakatiwe kubera kunekera Ubushinwa

Uwahoze akorera urwego rw’ubutasi bwo hanze rw’Amerika rwa CIA yahanishijwe gufungwa imyaka 19 kubera gucura umugambi wo gukorera ubutasi Ubushinwa.

Jerry Chun Shing Lee w’imyaka 55 y’amavuko yaherewe akazi na ba maneko b’Ubushinwa muri Hong Kong.

Abashinjacyaha bavuga ko yahise ahabwa amafaranga ngo amene amabanga ajyanye n’umutekano w’Amerika.

Bivugwa ko Ubushinwa bwahise bushobora gusenya itsinda ry’abahaga amakuru y’ubutasi Amerika.

Lee abaye uwa gatatu wahoze akorera CIA mu gihe kitageze ku mwaka uhamwe no gucura umugambi wo gukorera ubutasi Ubushinwa.

Mu kwezi kwa gatanu yemeye ko yacuze umugambi wo gutanga amakuru ajyanye n’uburinzi bw’Amerika ngo afashe leta y’igihugu cy’amahanga.

Ariko abashinjacyaha n’abamwunganira mu mategeko ntibavuze rumwe ku ngano y’icyaha, mu gihe Lee - ufite ubwenegihugu bw’Amerika - asaba guhabwa igihano gito cy’imyaka 10.

Abashinjacyaha bavuze ko ba maneko b’Ubushinwa bahaye Lee ibihumbi bibarirwa muri za magana by’amadolari y’Amerika kandi ko bishoboka ko yabahaye amakuru yose yari afite yo mu myaka 13 yakoreye CIA.

Ariko abamwunganira mu mategeko bavuze ko bitigeze na rimwe bigaragazwa ko ayo mafaranga yatanzwe n’Ubushinwa cyangwa ko yacuze umugambi wo gutanga amabanga ya leta y’Amerika.

Umushinjacyaha w’Amerika Zachary Terwilliger yakiriye neza uwo mwanzuro w’urukiko w’ejo ku wa gatanu.

Mu itangazo yasohoye yagize ati: "Lee yagurishije igihugu cye, acura umugambi wo kuba maneko na leta yo mu mahanga, ndetse akomeza kubeshya abakora iperereza ku myitwarire ye".

Lee yatawe muri yombi mu mwaka ushize wa 2018 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i New York cya John F. Kennedy.

Kuki urubanza rwa Lee ari ingenzi ?

Amakuru yatanzwe na Lee bivugwa ko yafashije Ubushinwa gusenya itsinda ry’abatangaga amakuru y’ubutasi kuri Amerika hagati ya 2010 na 2012.

Abagera hafi ku 20 muri bo barishwe cyangwa barafungwa muri icyo gihe - imwe mu ntsinzwi zikomeye cyane z’ubutasi bw’Amerika mu myaka ya vuba ishize.

Lee ntabwo ari we wenyine mu bahoze bakorera CIA uhamwe no gukorera ubutasi bw’Ubushinwa.

Mu kwezi kwa gatanu, Kevin Mallory wahoze ari makeno wa CIA yakatiwe gufungwa imyaka 20, nyuma yo guhamwa no gucura umugambi wo kumena amabanga y’ubwirinzi bw’Amerika ayaha Ubushinwa.

Mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka kandi, Ron Rockwell Hansen wahoze na we ari maneko w’Amerika yakatiwe gufungwa imyaka 10.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo