Umwana w’Imyaka 6 ufite Impano ikomeye mu Mibare yabaye Igitaramo

Umwana w’imyaka itandatu yonyine witwa Charles Mbena amaze kuba igitaramo muri Tanzania nyuma y’aho hasakariye videwo ku mbuga nkoranyambaga asubiza ibibazo byo guteranya no gukuramo imibare bamwe mu bantu bakuru benshi batabasha.

Charles uyu utazi gusoma ntamenye no kwandika ni umunyeshuri mu ry’ikiburamwaka ku ishuri ribanza rya rya Nyingwa riri mu karere ka Morogoro gaherereye mu Burasirazuba bwa Tanzania.

Nyuma y’amezi abiri masa atangijwe ikiburamwaka, ntibyatwaye igihe ngo umwalimu we atahure ko uyu mwana afite impano yihariye mu mibare yananiye benshi [nanjye ndimo].

Amashusho agaragaza uyu mwana asabwa gusubiza ibibazo byo guteranya no gukuramo imibare igera no kuri za miliyoni agasubiza yihuse adategwa maze rubanda ruri aho bagakoma mu mashyi biyamira nk’abafana umupira.

Mwalimu we Sophia Mbotoni avuga ko yavumburiye ubushobozi bwa Charles mu gihe cy’imyitozo yo kwandika.

Yarabyiyigishije

Ni umwana ushobora kubara akava kuri rimwe akageza ku ijana kandi ni we wabyibwiriye mwalimu.

Mwalimukazi Sophia ngo yamubajije uko yabigenza, umwana ati “Ndabara nkoresheje intoki zanjye uko ari 10 ngakomeza nkabara ntyo izindi 10 bikuzura 100.
Uyu mwana ubwe avuga ko ubuhanga bwe mu mibarenta wabumwigishije.

Uramubaza uti "400-10=?’’ Agahita asubiza adatezwe cyangwa ngo atebe ati ’’Ni 390.’’

Ati ’Hasigara...Hasigara gatanu’’ ’10-5’?’’

Mwalimu Sophia yabwiye ITV ko bifuje guhita bamwimura atabanje kurangiriza umwaka w’amashuri n’abandi akajya mu mwaka wa mbere w’abanza.

Abayobozi b’inzego z’ibanze babonye uyu mwana bamuhaye imoano zirimo ibikoresho by’imfashanyigisho ndetse n’amafaranga.

Charles Mathias Mbena avuka mu bana batanu. Umubyeyi yavuze ko yishimira cyane kumva ko umwana we “arenze kandiko impano ye yamamaye ubu akaba aca buri munsi kuri tekeviziyo, bivuga ko yamenyekanye, abantu bakaba bamwumva kuri za WhatsApp, ni kuki ntakwiyumva.”

Uyu mubyeyi yasabye ubufasha ngo abashe gufasha impano y’umwana we itere imbere “kugira ngo nyuma azafashe abandi.”

Abenshi babonye aya mashusho yanatangajwe ku rubuga rwa BBC Swahili bavuga ko aho uwo mwana atuye n’ishuri yigamo bitazamworohereza gukuza impano ye ikaba ari yo mpamvu hari abagaragaje biyemeza kumutera inkunga mu buryo butandukanye harimo no kumukura ku ishuri yigaho akajyanwa ku ishuri ryiza kurushaho.

Ishuri yigamo rifite ibyumba bidashamaje ubona bishaje ku buryo bishoboka ko ari yo mpamvu hari abagiraneza bifuza kumujyana ku rindi ryiza kurushaho.
Aho riherereye nta bikorwa bya murandasi bihari byafasha abahigira n’abalimu bahakorera kwihugura no kunoza akazi bakoreshe interineti.
KURIKIRA IBIGANIRO BYA RWANDA MAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo