Umutware yategetse ko umubiri wa Robert Mugabe utabururwa

Umutware gakondo muri Zimbabwe yategetse ko umubiri w’uwahoze ari Perezida Robert Mugabe utabururwa ugashyingurwa mu irimbi ry’intwari z’igihugu.

Mugabe yapfuye mu 2019 ashyingurwa mu cyaro ku rugo rwe ahitwa Kutama nk’uko yabyifuje, aho gushyingurwa mu irimbi ry’intwari riri mu murwa mukuru Harare, nk’uko uwamusimbuye Perezida Emmerson Mnangagwa n’abandi babyifuzaga.

Umuryango we wavuze ko Mugabe yababwiye impungenge ze ko bacyeba be muri politiki bamuhiritse ku butegetsi mu 2017 bashobora gukoresha umurambo mu migenzo ya gipagani mu gihe yaba ashyinguwe mu irimbi ry’intwari.

Ku wa mbere, umutware gakondo mu karere ka Zvimba mu burengerazuba bwa Harare, yavuze ko yakiriye ikirego cy’uwo mu bwoko bwa Mugabe ku hantu ashyinguye.

Yanzuye ko Grace Mugabe wahoze ari umugore wa Robert Mugabe ahamwa no kurenga ku migenzo gakondo agashyingura umugabo we mu mbuga y’urugo rwe.

Grace Mugabe ntabwo yitabiriye urubanza rwaciwe n’uwo mutware, mu gihe uwo mutware yaciye Grace icyiru cy’inka eshanu n’ihene imwe.

Leo Mugabe, umuvugizi w’umuryango, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Uwo [mutware] nta bubasha afite kuri Kutama. Kandi n’ubwo umutware wa nyawe yaba ari we wabitegetse, twari kujurira mu rukiko."

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo