Umukinnyi yaribeshye ashimira umugore we n’ihabara rye ‘Live’ kuri Televiziyo -VIDEO

Umukinnnyi w’umupira w’amaguru Mohammed Anas ukokoma muri Ghana aherutse gukora agashya ubwo yashimiraga umugore we akagerekaho no gushimira iharaba rye muri ‘Interview’ yahitaga imbonankubone kuri televiziyo.

Mohammed Anas akinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo , Free State Stars yo mu cyiciro cya mbere. Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ye yakinnye na Ajax Cape Town banganya 2-2. Mohammed Anas niwe watsindiye ibitego byombi ikipe ye ndetse aza kugirwa umukinnyi witwaye neza muri uwo mukino (man of the match).

Nyuma y’umukino, Mohammed Anas yagombaga gutanga ikiganiro nkuko bigenda ku mukinnyi wese wagizwe ‘man of the match’. Muri iki kiganiro cyahitaga imbonankubone kuri Televiziyo, Mohammed Anas yakoze ikosa ashimira umugore we ariko aribagirwa anashimira n’ihabara rye.

Mu rurimi rw’icyongereza, Mohammed Anas yagize ati “Firstly I appreciate my fans,” . “ (And) my wife and my girlfriend.” Tugenekereje yagiraga ati “ Mbere na mbere ndashimira abafana banjye, nkanashimira umugore wanjye ndetse n’umukobwa w’inshuti yanjye.”

Nyuma yo kumva ko akoze ikosa , Mohammed Anas yahise yivuguruza , ahindura imvugo agira ati “I’m so sorry, my wife!” . “I love you so much from my heart. Thanks for supporting me there is more to come.”

Tugerageje kubishyira mu Kinyarwanda, Mohammed Anas yivuguruje agira ati “ Umbabarire mugore wanjye! Ndagukunda cyane kandi mbikuye ku ndiba y’umutima. Warakoze kuba unshyigikira, ibyiza byinshi biri imbere.....”

Nyuma y’iki kiganiro, kugeza n’ubu abantu banyuranye bari kugenda banyuza ubutumwa bwabo ku rubuga rwa Twitter bavuga kuri aka gashya Mohammed Anas yakoze. Bamwe bemeza ko ibitego yatsinze bihwanye n’abagore afite, abandi bati yatsinze ibitego ariko na we yitsinda ikindi muri ‘interview’ ye(own goal), hakaba n’abandi bemeza ko ariyo ‘interview’ nziza ibayeho muzikorwa n’abakinnyi bitwaye neza mu mukino ( best Man of the Match speech of all-time).

Bamwe bibazaga niba yarabashije kuramuka amahoro bukeye bwaho

Uwitwa Prince we yemeje ko niba isi yose iziko Mohammed Anas afite umugore n’umukobwa w’inshuti ye ku ruhande, ngo atari ubuhehesi

Kuti Twitter nicyo kiganiro

Uyu we ati iyi ni ikipe igiye gushakisha Mohammed Anas n’umukobwa w’inshuti ye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo