Umugore wafotowe atuka Perezida Trump bamwe bakamwita intwari, yirukanywe ku kazi

Juli Briksman, umugore w’imyaka 50 wafotowe atuka Perezida Trump ubwo imodoka ze zamunyuragaho ari ku igare yirukanywe ku kazi.

Ifoto y’uwo mugore yafashwe tariki 28 Ukwakira 2017 ubwo Perezida Trump yari avuye gukina Golf. Uwo mugore yatunze Trump akoresheje urutoki rwa musumbazose yazamuye ubwo imodoka ziherekeza Trump zamunyuragaho zivuye kuri Trump National Golf Club ku nkengero z’umugezi wa Potomac mu nkengero za Washington DC.

Ifoto ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Abanyamerika benshi bamuhimbye izina rya ’She-ro’ bashaka gusobanura ko ari umugore w’intwari.

Nubwo yabaye intwari mu maso ya benshi, ntibyabujije kompanyi yakoreraga yitwa Akima LLC kumwirukana ku kazi.

Nkuko bitangazwa na Huffington Post , ku wambere w’icyumweru gishize, uwo mugore yagiye ku kazi ke nkuko bisanzwe. Nibwo ifoto ye yari ikiri kuvugwaho cyane. Yabanje kubwira ibiro bishinzwe abakozi aho yakoreraga ibijyanye nifoto yafotowe. Bukeye bwaho ubuyobozi bwe bwamutumyeho bumumenyesha ko yangije amategeko agenga imbugankoranyambaga agenderwaho.

Juli Briksman yari yafashe iyo foto aba ariyo agira ’Profile’ kuri konti ze za Twitter na Fcebook. Aho yakoreraga bamubwiye ko batakibashije gukorana na we kuko yashyize ibiteye isoni ku mbuga nkoranyambaga ze.

Juli Briksman ufite abana 2 yagerageje gusobanurira abakoresha be ko ibyo yakoze yabikoze atari mu kazi ndetse ko atigeze ashyiramo umukoresha we kubyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ariko abakoresha be bamubera ibamba. Akima LLC ni ’entreprise’ ishamikiye kuri Guverinoma ya Amerika. Abakoresha ba Juli Briksman banze ko ngo gahunda zabo zazitiranywa nifoto y’uwari umukozi wabo.

Juli Briksman, avuga ko ibyo yakorewe ari akarengane kuko umwe mu bagabo bakorana yigeze gutuka umuntu abinyujije kuri Facebook, nyuma aza kwihanangirizwa gusa ntiyirukanwa nyamara ngo ku iri imwe mu mafoto ye haragaragaraga ifoto ya kompanyi akorera. Icyo gihe ngo yasabwe gusiba ibyo yari yanditse ariko agumishwa ku kazi.

Ntacyo yicuza

Juli Birksman avuga ko igikorwa yakoze atari yabanje kugitekerezaho ariko kuri ubu ngo nibwo yumva amerewe neza kurusha ikindi gihe cyose.

Ati " Mu buryo bumwe, ndumva merewe neza kurusha ikindi gihe cyose. Sinishimiye ubuzima igihugu cyanjye kibayemo muri iyi minsi. Ibyo nakoze ni uburyo nari mbonye bwo kugira icyo mvuga."

Juli Birksman avuga ko ashimishwa no kuba hari uruhare yagize mu kugaragaza ibyo benshi mu banyamerika batekereza.

Inkuru bijyanye:

Umugore yafotowe atuka Perezida Trump, bamwe bamukurira ingofero

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo