Umugore upima ibiro 500 yajyanywe mu Buhinde kubagwa

Eman Ahmed Abd El Aty, umugore ukomoka mu gihugu cya Misiri bivugwa ko ashoboro kuba ariwe upima ibiro byinshi ku isi, yahagurutse mu gihugu cye yerekeza mu Buhinde kugira ngo abagwe , agabanyirizwe ibiro.

Nkuko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ibitangaza, uyu mugore yahagurutse mu Misiri n’indege yo mu bwoko bwa Airbus agiye mu Buhinde mu Mujyi wa Mumbai aho agomba kubagwa n’umuganga w’inzobere mu kugabanya ibiro witwa Dr Muffazal Lakdawala. Ambasade y’Ubuhinde i Cairo mu Misiri yari yabanje kwanga kumuha Visa kuko atabasha kugenda ari wenyine.

Agifite imyaka mike, yatangiye kuvurwa imidido

Ubu Eman Ahmed Abd El Aty apima ibiro 500

Usobanura iby’ikibazo cy’umwana wabo, umuryango wa Eman Ahmed Abd El Aty mu mezi yashize wasobanuriye BBC ko atabasha kuva mu rugo kuva mu myaka 25 ishize kuko we ubwe avuga ko apima ibiro 500. Ibivugwa ko yaba apima ibi biro bibaye ari ukuri, byatuma ariwe uca agahigo k’umuntu upima ibiro byinshi ku isi mu bagore bakiriho kuko Pauline Poter wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanganywe agahigo ka ‘Guinness record’ yapimaga ibiro 292 muri 2010.

Dr Muffazal Lakdawala wabaze akagabanyiriza ibiro Abaminisitiri bo mu Buhinde Nitin Gadkari na Venkaiah Naidu yabwiye BBC ko akurikije uko yabonye ibizamini by’abaganga byakorewe Eman Ahmed Abd El Aty n’amafoto ye, ngo yizera ko uyu mugore nibura apima byibuze ibiro 450.

Umuryango wa Eman Ahmed Abd El Aty uvuga ko yavutse apima ibiro 5 ndetse atangira kuvurwa indwara y’imidido(‘Elephantiasis). " Abo mu muryango we bavuze ko ubwo yari afite imyaka 11 yatangiye kugira ibiro byinshi kuburyo byatumaga atabasha kugenda ahagaze, ahubwo agakambakamba… kuva ubwo ntiyongera kuva mu rugo.” Aya ni amagambo ya Dr Muffazal Lakdawala yatangarije BBC ku murongo wa telefone.

Eman Ahmed Abd El Aty yitabwaho na nyina ndetse n’umuvandimwe we w’umukobwa bavukana. Uyu muvandimwe wa Abd El Aty ngo niwe wahamagaye Dr Muffazal Lakdawala amubwira ikibazo cye mu kwezi k’Ukwakira 2016. Kuva ubwo ngo uyu muvandimwe we yatangiye kwegeranya amafaranga yo kujyana Abd El Aty muri Mumbai kuko umuryango wabo ukennye kuburyo utari gushobora guhita ubona amafaranga y’urugendo rw’indege.

Dr Muffazal Lakdawala avuga ko yizera ko Eman Ahmed Abd El Aty atarwaye imidido ahubwo ngo ashobora kuba arwaye ubundi burwayi butera umubyibuho ukabije butuma amaguru abyimba cyane.

Dr Muffazal Lakdawala ati “ Ashobora kuzamara muri Mumbai hagati y’ibyumweru 2 cyangwa 3 abagwa ndetse ahabwa n’ubundi buvuzi, nyuma akaba yazabasha gusubira iwabo ariko bizafata imyaka nibura 3 kugira ngo umubiri we upime munsi ya KG 100. Nizeye ko nzamufasha , sinavuga ko byizeye neza , aho naba nkabije.”

Uburyo bwa kubaga bwitwa ‘bariatric sugery’ buzakoreshwa habagwa uyu mugore , BBC itangaza ko bukoreshwa ku bantu bafite umubyibuho ukabije ndetse bafite n’ ibinure bikabije ku mubiri. Mu Bwongereza, abagera kuri 8.000 ku mwaka nibo bahabwa ubu buvuzi ngo bagabanyirizwe ibiro. Ubu buryo bubamo ibyiciro 2: Gastric band na Gastric bypass.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo