Umugabo yatwitse igice cy’inzu ye ashaka kwica n’isazi

Umugabo wo mu Bufaransa yatwitse igice cy’inzu ye mu gihe yageragezaga gukubita ngo yice isazi.

Uwo mugabo w’ikigero cy’imyaka 80 yari agiye gufata ifunguro rye rya nimugoroba, ariko isazi yariho igendagenda aho nayo ishaka gufata ibyayo kuri iryo funguro, imutera umujinya.

Yafashe agakoresho kaba kifitemo ingufu nkeya z’amashanyarazi (electric racket) kagenewe kwica utu dusimba atangira kugerageza gukubita iyi sazi.

Ku bw’ibyago icupa rya gazi (gas) batekesha ryari ryagize ikibazo cyo gusohora gazi aha mu nzu ye iri i Dordogne mu majyepfo y’Ubufaransa.

Kugongana kwa gazi n’ako gakoresho yariho ashaka kwicisha isazi byahise bitera guturika, igikoni cyose kirashya n’igisenge cy’inzu ye kirangirika.

Ibinyamakuru byo muri aka gace bivuga ko, uyu mukambwe yagize amahirwe akahava amahoro kuko yahiye byoroheje ku kiganza, gusa nta uzi niba iyo sazi yo yararokotse.

Uyu mugabo yahise acumbikirwa ahantu hakambika abantu mu gihe umuryango we uri gusana ibyangiritse kubera urugamba n’isazi rwakongeje impanuka ya gazi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo