Umugabo usa cyane na Lionel Messi ’yabaye icyamamare’

Umugabo usiga amarangi wo mu Misiri biravugwa ko amaze kugira abantu benshi bamukunze muri icyo gihugu - ahanini abafana ba Barcelona - cyane cyane abakunda umukinnyi wayo Lionel Messi.

Ibi ni ukubera ko uyu mugabo Mohammed Ibrahim Battah w’imyaka 27 asa mu buryo buboneka n’umunyargentine Lionel Messi w’imyaka 33, ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri ruhago ku isi.

Battah yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Ubwo natangiraga gutereka ubwanwa, inshuti zanjye zambwiye ko nsa na Messi. Ubwanwa bumaze kwiyongera, uko gusa kwarabonekaga koko".

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye batangariye uburyo Battah asa cyane na Lionel Messi.

Mu gusura ikigo cy’impfubyi cya Zagazig, umujyi uri muri 90Km mu majyaruguru y’umurwa mukuru Cairo, abana bo muri icyo kigo barishimye cyane, nk’uko Reuters ibivuga.

Yambaye umwenda wa Barcelona, Battah yakinnye nabo umupira w’amaguru ku kibuga cyaho.

Yagize ati: "Abana bagize ibyishimo bitavugwa kubona ukuntu nsa na Messi.

"Iyo ushimishije umuntu, Imana irabiguhembera. Nanjye nashakaga gusangira nabo ibyishimo".

Ku cyumweru Messi nyawe yongereye imihigo ye muri Barça atsinda ibitego 663 mu marushanwa yose

Battah akora akazi ke gasanzwe ko gusiga amarangi

Battah mu mwambaro wa Barcelona aho yari yasuye ikigo cy’impfubyi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo