Umugabo mugufi ku isi yapfuye afite imyaka 27

Umugabo mugufi cyane ku isi yapfiriye mu bitaro byo mu gihugu cya Nepal afite imyaka 27.

Khagendra Thapa Magar yakomokaga mu karere ka Baglung muri Nepal, akaba yari afite uburebure bwa santimetero 67.08.

Mwenewabo yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ko yapfuye ejo ku wa gatanu azize indwara y’umusonga.

Guinness World Records (GWR), cyababajwe n’urwo rupfu, kivuga ko "ubwo bugufi bwiwe butamubujije kubaho mu buzima bwiza".

Magar, yamenyekanye ko yari we mugabo mugufi ku isi. Yabashije kugenda igihe yagiraga isabukuru y’imyaka 18 y’amavuko mu 2010, mu birori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batari bake .

Icyo gihe yagize ati: "Njyewe sinibona ko ndi muto. Ndi umuntu mukuru. Niteze ko kubona mfite aka gahigo bituma ngaharanira nkaba nshaka gushaka n’inzu nziza imbereye n’umuryango wanjye".

Khagendra Thapa Magar niwe wari umugabo mugufi ku isi

Nyuma yaho nibwo muri Nepal habonetse undi muntu mugufi kurusha Magar ari we Chandra Bahadur Dangi. Yari afite uburebure bwa santimetero 54.6.

Hagati aho, Dangi amaze gupfa mu 2015, Magar yasubiranye umwanya we wa mbere w’umugabo mugufi ku isi.

Magar yabonywe bwa mbere n’umucuruzi ubwo yarimo yitemberera afite imyaka 14 ahita amujyana mu imurikagurishwa, aho abana bajyaga bishyura amafaranga kugira ngo bifotozanye nawe.

Ikigo Guinness World Records kimaze kumumenya mu 2010, yazungurutse isi yose yerekanwa.

Umwanditsi mukuru wa GWR, Craig Glenday, avuga ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Magar.

Ati "Iyo yamwenyuraga, yasaga n’irirenga ku bamubona bose".

Nyuma y’urupfu rwa Magar, ubu uwasigaye ari mugufi ni Edward Hernandez ukomoka muri Colombia, akaba afite uburebure bwa santimetero 70.21.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo