Ujya ukorera mu rugo? Dore uburyo wabigenza ngo wongere umusaruro

Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ku isi, hari imirimo myinshi igenda isaba abayikora batari ku biro by’ababakoresha ahubwo bagakorera mu ngo zabo. Aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye, byabaye ngombwa ko abakozi benshi basabwa gukorera mu ngo zabo kandi bisa n’aho ibi ari ibintu bizagumaho cyangwa bikiyongera.

Nubwo gukorera mu rugo ari cyangwa byahoze ari inzozi za bamwe mu myaka yashize, kuva ku gukorera mu biro ugakorera mu rugo hari ubwo bitoroha.

Mu rugo haba hari ibirangaza byinshi, ugakora nta gitutu cyinshi cyo kuzuza ibyo usabwa mu gihe gito nk’igihe uri ku biro…Gusa ibi ntibivuze ko byakubuza gutanga umusaruro usabwa igihe uhakorera. Hari uburyo bwinshi wakoresha maze ugatanga umusaruro aho waba ukorera hose.

Ushobora kuba ukorera mu rugo buri munsi, inshuro ebyiri mu cyumweru cyangwa se nubwo waba ukorera mu rugo mu gihe uri gukiruka uburwayi...

Muri iyi nkuru dukesha urubuga Lifehack, turakugezaho uburyo wakoresha ugatanga umusaruro igihe ukorera mu rugo maze abagukoresha cyangwa abo ukorera [igihe wikorera] “ntibagucishemo ijisho’’.

1. Shyiraho amasaha ahoraho y’akazi

Igihe ukorera mu rugo byaba ari ibihoraho cyangwa se rimwe na rimwe, kimwe mu bintu by’ingenzi ushobora gukora ni ugushyiraho gahunda yawe ihoraho y’akazi.
Ntibiba byiza kuri wowe iyo udakurikije gahunda wishyiriyeho. Gushyiraho amasaha ahoraho y’akazi bituma ushobora gukora kandi ugasoreza ku gihe akazi kawe kandi bikorohereza abagushaka mu zindi gahunda z’akazi kukubona bitakwiciye gahunda.

Dore ibintu uba ukwiye kwitaho igihe ushyiraho gahunda yo gukorera mu rugo:

Igihe umukoresha wawe aba ashaka kukubonera
Uko uganira n’abo mukorana n’abakiliya bawe
Igihe uzi cy’umunsi ukora cyane ugatanga umusaruro

Ibi ariko ntibisobanura ko ugomba gukora kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe za nimugoroba. Uba ugomba gukora igihe uzi ko utanga kurusha umusaruro kurusha ibindi bihe.

Icyakora ni byiza kumenya igihe umukoresha aba ashakira ko uba uri mu kazi. Urugero, ni ingenzi kumenya nk’igihe hazabera inama ikorewe kuri telephone kugira ngo ubihuze na gahunda yawe y’umunsi ntubure.

Abakozi benshi bakunda kureba ubutumwa bwo kuri murandasi (email) buri gitondo cyangwa bagakenera kuboneka kuri telefoni mu masaha ya nyuma ya saa sita. Aha uba ukwiye kumenya igihe utangiramo umusaruro ukaba ari cyo ukoramo.

2. Tandukanya umwanya w’akazi n’uwawe bwite

Nkuko ari ingenzi gukora igihe uvuga ko uzakorera, ni n’ingenzi kwiha igihe ukakigenera ibyo mu rugo igihe ubikeneye. Ntugakore ngo urenze igihe wari wihaye maze wibagirwe n’ibindi by’urugo.

Kimwe mu bintu by’ingenzi uba ukwiye kuzirikana ni ugutandukanya ubuzima bwawe bw’akazi n’ubusanzwe kuko bigufasha gutanga umusaruro igihe ukora, kandi bikakugabanyiriza ‘stress’ igihe wakavuyemo. Nk’uko ushyiraho amasaha y’akazi, ni na ko uba ukwiye gupanga kandi ukamenyekanisha igihe utazaba uri mu kazi.

Urugero, niba ushaka gusohokana n’umuryango wawe ku mugoroba, uba ugomba gukora uko ushoboye ukabimenyesha abantu ko utaza gushobora gusoma ‘emails’ baza kukwandikira mu gihe runaka. Aha kandi uba ukwiye kubikora koko!

3. Tegura urukurikirane rw’ibyo ukora

Igihe ushaka kwiga uko wakorera mu rugo ugatanga umusaruro, bumwe mu buryo wakoresha ni ukuba inyaryenge ku ngingo yo gupanga imirimo yawe y’umunsi n’uko iza gukurikirana.

Na mbere yo gutangira gukora, banza ushyire ku murongo umenye ibyihutirwa kurusha ibindi [priorities] kuri uwo munsi, ukamenya umwanya bizatwara ngo birangire ndetse n’icyo ukoraho igihe ufite igihe cy’inyongera.

Byagufasha uramutse ufashe iminota mike mbere yo kujya kuryama ugapanga uko umunsi w’ejo uzagenda. Ushobora gusanga uryama ugasinzira neza igihe utabanje gupangira umunsi w’ejo mbere gato y’uko uryama bityo ukaba ukwiye kubikora ku manywa.

Iyo ugambirira ejo, ibi ni ibintu uba ukwiye kwitaho:

Kora ibyihutirwa kurusha ibindi mbere

Panga umunsi wawe ukurikije uko wiyizi, ni ukuvuga ko ukwiye gukora imirimo ikomeye kurusha indi igihe uba ufite ingufu kurusha ibindi bihe

Teganya uko uza kwihemba n’ibiruhuko hagati mu munsi

4. Camo umunsi ibice

Niba wakurikiye intambwe iheruka, ubwo uzaba wapangiye uturuhuko two hagati mu munsi.

Muri ibi bihe, uba ukwiye guhaguruka ukava mu ntebe wicayeho, ugafata akuka, ugafata ako kurya kubaka ubuzima kandi ukagira undi muntu uvugisha niba byashoboka. Ibyo bikorwa byose bizagufasha gusubirana ubuyanja, amaraso yongere atembere neza maze wumve witeguye neza gukora akarimo kawe gakurikira.

Ubushakashatsi bumwe bwo mu 2011 bwasanze ko abakozi bafata uturuhuko tubiri tugufi bakomeza gutanga umusaruro igihe bagize uturimo bahabwa ngo badukore gusa ku badafata utwo turuhuko, “umusaruro waragabanutse uko bakora iyo mirimo.”

Ibi bifite icyo bivuze ku buryo ubwonko bwawe bwandika ku cyo buzitaho bishimangira akamaro ko gufata uturuhuko.

Ubundi busahakashatsi bwagaragaje ko abakozi batanga umusaruro kurusha abandi ari abakora iminota 50 hanyuma bagafata akaruhuko k’iminota hagati ya 15 na 20. Niba utari usanzwe ukunda gufata uturuhuko, aka ni akantu waheraho.

Niba kubahiriza igihe wihaye uruhuka bikunanira, jya ushyiramo ‘alarm’ [inyibutsa] nko muri telefone yawe izakwibutsa gusubira mu kazi. Aha uburyo bwa Pomodoro bufatwa nk’inyamibwa muri ibi kuko bugena amasaha y’akazi n’ay’ikiruhuko.

5. Ambara ’byiyubashye’

Nubwo igihe ukorera mu rugo nta muntu muba muganira umunsi wose, ni ingenzi kwambara neza. Ni ukuvuga ko ukwiye kubanza ugakaraba umubiri wose maze ukoza n’amenyo maze ukambara nk’aba ’CEOs’! Imyambaro y’imbere yawe igomba kuba igukwiye neza, ‘itakujena’ ariko ushobora kumva ucitse intege, ukumva ibitotsi biza cyangwa nta kanyabugabo ko gukora ufite. Ni umwanya mwiza wo kwambara neza- nta cyo byagutwara!

Niba bikugora kwiha akanyabugabo kagutera kwitegura neza mu gitondo, jya ugerageza kurara uteguye imyenda yawe mu ijoro ribanziriza umunsi ukoreramo akazi.

6. Ubaka ibiro byo mu rugo

Iyo ugitangira kwiga uko wakorera mu rugo, ushobora kwisanga ukora wiyicariye mu misego yo mu ruganiriro, ku ntebe isanzwe yo mu rugo cyangwa ku buriri bwawe, gusa ibi hari ubwo ibi bigira ingaruka ku musaruro utanga.

Rimwe mu mabanga nakumenera yagufasha gukorera mu rugo neza ni ukugerageza gukore wicaye ku ntebe n’ameza mu cyumba kidahinduka kugira ngo ubwire ubwonko bwawe ko aho ari umwanya w’akazi, atari ahantu ho kuruhukira.

Nubigenza utya, ubwonko bwawe buzahuza uburiri bwawe n’ibitotsi, imisego no kuruhuka n’intebe y’akazi no gukora hanyuma buzamure ikigero cy’ingufu bitewe n’icyo bubona ugiye gukora.

Uba ukwiye gukora ibiro byo mu rugo byiza bikagufasha kwiga neza gukorera mu rugo.

Iyo ukorera mu biro byo mu rugo, wumva umeze koko nk’uri ku kazi, icyizere wigirira kikiyongera, kandi ibyo ukora bikaba biri ku murongo rwose. Nuba ukora ibiro byo mu rugo, uzayishyiremo ibikoresho nk’ibyo mu biro koko!!

Kuri murandasi, hari inkuru zikubiyemo inama zagufasha kumenya uko wakwiyubakira ibiro byo mu rugo.

7. Wiha umwanya abo mubana mu nzu

Kugira ngo utange umusaruro ukorera mu rugo bisaba ko ushyiraho imipaka. Bivuga ko ukwiye gushyira imipaka ku bana, inyamaswa zo mu rugo, abagize umuryango wawe cyangwa abo murara mu cyumba kimwe. Gerageza kubasaba kukureka wenyine igihe uri mu kazi kugira ngo ukibandeho.

Hari uburyo wakoresha ngo imipaka ushyiraho itagira uwo ibangamira cyangwa ikazana agatotsi mu mibanire yawe n’abo mubana. Urugero, ushobora gushyira ikimenyetso ku muryango w’ibiro byawe kivuga niba uri gukora cyangwa utari gukora. Ushobora yewe no kubwira abana ngo bagufashe gukora icyo kimenyetso kimeze nk’icyapa kugira ngo batiyumva nk’abo wasize inyuma.

8. Ibere umukozi w’isuku

Bitandukanye no ku biro aho ukora, aha mu rugo nta mukozi ukora isuku uba azayigukorera, bivuga ko ari wowe ugomba kubyikorera. Gukora uko ushoboye ibiro byawe byo mu rugo bikaba bisukuye bituma ukora uri ku murongo, utarangara kandi ugatanga umusaruro.

Nubwo waba utari bene wa muntu ubangamirwa n’ameza ajagaraye, kwirinda akajagari aho ukorera bituma umenya aho buri kintu giherereye ku buryo nta cyo wabura wenda ngo gitakarire nko mu mpapuro.

Icyakora ibi birenze gukora ku buryo ibiro byawe byo mu rugo bihora bisukuye. Kuba urugo uri gukoreramo muri rusange rwanduye, ibintu bitari ku murongo, bishobora gutuma usubika imirimo wagombaga gukora ugira ngo ubanze ukore isuku, inkuru mbi ku musaruro uba ushobora gutanga.

Gushyiraho gahunda y’igihe uzajya ukoreraho isuku mu cyumweru byagufasha kumenya igihe uzajya ubikorera ku buryo bitazarogoya akazi kawe igihe waba ukavuyemo ngo ujye gukora isuku mu masaha yako.

9. Kora ibiguhesha amahoro utasanga ku kazi hasanzwe

Inyungu iruta izindi yo gukorera mu rugo ni uko uba udashobora kubangamira abo mukorana igihe ukoze ibigushimisha.

Aha rero, uba ushobora gucuranga umuziki wawe wamariyemo ‘volume’ yose kandi ukabikora wumva ufite ishema niba ari byo bikunyura. Cyangwa ukagerageza ugashyiramo amajwi y’inyoni n’ay’imiyaga yo mu bidukikije, umuziki ucuranzwe nta jwi ry’umuntu cyangwa ugafungura amadirishya ugira ngo amajwi yo hanze yinjire.

Niba ukora imirimo yisubiramo, ibitabo bisomwe mu buryo bw’amajwi (audiobook) cyangwa podcast ushobora kubicuranga ugakora akazi unabyumva.

Icyakora, hari abantu bakora neza iyo nta kindi kivugira hafi yabo. Niba uri umwe muri abo, gerageza wikuremo ako gahato ko mu mutima wawe kagutegeka gucuranga umuziki cyangwa kuba televiziyo iri hafi yawe icanye.

10. Guma usabane n’inshuti

Kimwe mu bintu byiza ku biro ni uburyo bwo gukorana n’abandi no gusabana na bo.

Si ngombwa gutakaza ibi kuko gusa ukorera mu rugo. Igihe wiga gukorera mu rugo, jya ugerageza kubaza amakuru y’abo mukorana, nibura inshuro ebyiri mu cyumweru wenda ukoresheje ‘email’, telefoni, ubahamagare murebana ‘video call’, ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa uhure na bo amaso ku maso.

Aha, uba ugomba kubikora ku rwego rwawe, no mu rwego rw’akazi. Ushobora gukora ibi bitagutwaye umwanya munini; wowe vugisha izo nshuti zawe muvugana ku bintu bifite akamaro kurusha ibindi hanyuma unashishikarize inshuti zawe kubigenza zityo.

Muri make, gukorera mu rugo mu gihe akazi imirimo myinshi ikorerwa mu biro si ibintu byoroshye, gusa nugira impinduka nke kandi zoroshye ukora mu buryo n’ahantu usanzwe ukoramo ibintu, uzabibona ko ushobora gukomeza gutanga umusaruro. Genzura umenye icyagufasha muri ibi kikanafasha umuryango wawe ugerageza gukoresha bumwe mu buryo twakubwiye ruguru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo