Uganda: Yashyingiranywe n’abagore 3 icyarimwe….2 muri bo baravukana - VIDEO

Mohammad Semanda ufite imyaka 50 usanzwe ari umucuruzi w’imyaka mu gace ka Kasenyi mu Karere ka Wakiso muri Uganda yatunguye abantu benshi ubwo yarongoraga abagore 3 icyarimwe harimo 2 bavukana.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda cyan New Vision gitangaza ko ubwo bukwe bwabaye ku wa gatatu nimugoroba mu gace ka Kitabi mu Karere ka Wakiso. Uwitwa Cheikh Swaleh Mugenyi niwe wasezeranyije uwo mugabo n’abagore be 3.

Mohammad Semanda wagaragazaga ibyishimo byinshi , yafashe amafoto menshi n’abagore be bari bambaye amakanzu y’abageni. Nyuma Semanda yasobanuye ko abo bagore bose bahisemo ko bakora ubukwe umunsi umwe kuko ngo bamukunze batitaye ku bibazo afite by’amafaranga.
Yagize ati “ Abagore banjye ntabwo bagirirana ishyari. Buri wese afite inzu ye kandi nabasezeranyije gukora cyane ndetse no kubatunga.”

Abagore ba Semanda ni Salmat Naluwugge ufite imyaka 48 akaba n’umugore mukuru wa Semanda. Babyaranye abana 5. Abandi bagore be ni Jameo Nakayiza w’imyaka 27 na Mastulah Namwanje w’imyaka 24. Abo bombi baravukana kandi nabo bamaze kubyarana na Semanda.

Avuga ijambo mu izina ry’abandi bahore, Salmat Naluwugge yashimiye Allah (Imana) yatumye ubukwe bwabo bubasha gutaha ndetse no kuba yaramuhaye urugo rwuzuye ibyishimo mu myaka 20 amaze abana n’umugabo we Semanda.
Naluwugge wagaragazaga ibyishimo byinshi yagize ati “ Ndashimira umugabo wacu washyigiranywe natwe ku munsi umwe, ni ikimenyetso kigaragaza ko ntavangura azigera akora cyangwa gusuzugura uwo ariwe wese muri twe.”

Bamwe mu batashye ubwo bukwe bashimye igikorwa cya Semanda cyo gushyingiranwa n’abagore be 3 icyarimwe kuko ngo byafashije mu kwizigama amafaranga yari kuzagenda ku bukwe 3 butandukanye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo