Ubwongereza:Umupolisi yakoreshaga kajugujugu kugira ngo afotore abantu bambaye ubusa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2017, umupolisi witwa Adrian Pogmore w’imyaka 51 wo mu gace ka South Yorkshire mu Bwongereza yakatiwe gufungwa umwaka umwe azira gukoresha kajugujugu ya Leta mu bikorwa byo guhaza irari rye, agafotora abantu bambaye ubusa.

Iki gihano yagihawe n’urukiko nyuma y’uko bagenzi be aribo bamushinje ibi bikorwa byo gufotora abantu bambaye ubusa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uyu mupolisi ngo yakoreshaga kajugujugu yagenewe gucunga umutekano, agakoresha camera yayo agafotora abantu bambaye ubusa. Mu bo yafotoye harimo abakundana (couple) bari bibereye mu gikari cy’inzu yabo bambaye ubusa, umugore wari wambaye ubusa wari uri kota akazuba mu busitani bw’inzu ye, abashakanye bari bambaye ubusa baryamye ku ntebe ndende hanze, ndetse n’abandi 2 bari bambaye ubusa bari imbere y’inzu yabo. Ni ibikorwa uyu mupolisi yakoze hagati y’umwaka wa 2002 na 2012.

Ikinyamakuru The Sun gitangaza ko uretse no gufora abambaye ubusa, Adrian Pogmore yigeze no kumanura kajugujugu ayegereza ubutaka afata amashusho mu gihe kingana n’iminota 8 y’umugore n’umugabo bari bari gukora imibonano mpuzabitsina. Ni amashusho yafashwe muri 2008 ubwo abapolisi bari bamaze kwakira telefone yatabazaga imenyesha ko hari moto yibwe mu gace ka Sheffield.

Ni amashusho Pogmore yabitse kuri discs za gipolisi ziza kuvumburwa urwo yirukanwaga mu gipolisi muri 2015.

Oliver Dismore ukuriye urwego rwa Polisi icunga umutekano mu kirere , yatangaje ko ukoresheje iyo kajugujugu, ushobora kuba uri mu kirere muri metero 274 ukareba abantu bambaye ubusa bari hasi ku butaka utiriwe unakoresha ’Zoom’ ya camera.

Ubwo yamuciraga urubanza, umucamanza witwa Peter Kelson wo mu rukiko rwa Sheffield mu Majyaruguru y’Ubwongereza, yagize ati " Muri make wakoresheje kajugujugu ya miliyoni 2 z’ama pounds (2.173.046.920 FRW), ikoresha amadorali 1000 ya Amerika (840.000 FRW) kugira ngo iguruke byibura mu isaha imwe, kugira ngo ukunde uhaze irari ryawe ry’umubiri ?

Umucamanza yunzemo ati " Nkaho wayikoresheje ugenza ibyaha kandi ukamenya aho biri gukorerwa, wakoze ibidakorwa. Wiyumvaga nkaho uri hejuru y’amategeko ?

Umwe mubafotowe yambaye ubusa wari mu rukiko yavuze ko bibabaje kuko abapolisi aribo bantu abaturage baba bagomba kwizera.

Yagize ati “ Nitubasha kugirira icyizere abapolisi, ni bande bande tuzakigirira ?

Pogmore yemeye icyaha cyo gufotora abantu bambaye ubusa batabizi ndetse abisabira imbabazi.

Adrian Pogmore yari yamaze imyaka 22 akora akazi ka gipolisi mu ishami ryo muri South Yorkshire. Yahagaritswe mu kazi muri 2015. Mu gihe cyose yamaze akora aka kazi, ngo n’ubundi yakoze ibyaha 4 bikomeye.

Bagenzi be bakoranaga na we bamugaragaje nk’umuntu wavangiraga bagenzi be ariko akanagira ingeso yo kurunguruka abantu bambaye ubusa, akoresheje indege. Abandi bagenzi be 4 (abapolisi 2 n’abapilote 2) bahakanye ubufatanyacyaha, batangaza ko bativangaga mu bikorwa bya Adrian Pogmore, bahita barekurwa.

Pogmore yemeye icyaha ariko akatirwa umwaka umwe w’igifungo

Kajugujugu nkiyi niyo yakoreshaga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo