Uburyo bwagufasha gufata ibyemezo bikomeye ku buzima bwawe

Gufata umwanzuro ni uburyo bwo gufata icyemezo runaka vuba, nyuma y’uko umaze gukusanya ibihamya (evidence) bihagije, maze ukanamba ku cyemezo wafashe mu gihe nta kindi gihamya wari wabona kikwereka ko icyemezo wafashe ari impitagihe cyangwa se gifutamye.

Gufata umwanzuro ni ingeso nyamukuru mu buzima bwa muntu kuko n’izindi ngeso zose nziza cyangwa mbi niho zishingiye. Ni ingeso nyamukuru umuntu wese wifuza kuba umuyobozi atagomba kubura. Mu by’ukuri kandi iyi ngeso nziza ntawe ugomba kuyibura kuko kutamenya gufata icyemezo ukaba nyamujya iyo bigiye ari isoko y’amakuba menshi.

Nk’uko umwe mu bahanga mu gutekereza(Philosopher) yabivuze agira ati " Nta munyamakuba mu isi nka nyamujya iyo bigiye, ubaho adafata icyemezo na kimwe ahubwo akirirwa akurikira abandi nkaho atagira ubwenge". Ni byiza rero ko twihatira kumenya gufata icyemezo ku bintu runaka.

Ibyemezo dufata twabishyira mu byiciro bibiri bikuru, hari ibyoroheje n’ ibikomeye. Ibyemezo byoroheje ni ibyemezo bitagira ingaruka zikomeye biteza. Urugero, guhitamo ibara ry’umwenda ugiye kugura ni icyemezo cyoroheje kuko ntacyo bivuze kinini ku ibara iry’ariryo ryose wahitamo. Ibyemezo bikomeye, ku rundi ruhande, ni ibyemezo umuntu afata agatangira kwibaza ku ngaruka byazatera mu gihe kiri imbere.

Ingaruka ya mbere y’ibyemezo bikomeye nuko uko wirindiriza, ugatinda kubifata, rimwe na rimwe wisanga wafashe ibyemezo impitagihe, bikaba ibyemezo bitagifite agaciro. Urugero, guhitamo uwo muzabana. Uko utinda gufata icyemezo ku muntu runaka umwe muzabana,akenshi igihe wiyemeje, wisanga waratinze kuko undi muntu runaka yamaze gufata icyemezo ndetse akakibwira uwo wifuzaga nawe akabyemera.

Indi mpamvu umuntu agomba gufata icyemezo vuba nuko uko ugumya kurindiriza, uti ejo cyangwa ejobundi nzafata icyemezo, wisanga ahubwo watangiye kugira ubwoba bwo gufata icyemezo. Kwibaza kubintu runaka ubutarangira, ntugire umwanzuro cyangwa icyemezo rukana ufata bikwerekeza ku guhangayika, kandi nabyo bifite ingaruka zabyo mbi.

Dore bumwe mu buryo wakwifashisha mu gufata ibyemezo iby’aribyo byose:

• Jya ubanza usuzume amahame n’amabwiriza wowe wizera maze urebe icyo avuga kubyo ushaka gufatira umwanzuro. Ku bemera Imana nk’Umuremyi wabo, Bibiliya ifite inama z’ingenzi mu bice byose by’ubuzima. Niwitoza umuco wo gusoma Bibiliya buri munsi, uzabona ko buri gihe uko ushatse gufata icyemezo ku kintu runaka, uzajya ubanza kwibaza kucyo Bibiliya ivuga kur’icyo kintu runaka. Ibyo bizatuma ugira ubushobozi bwo gufata icyemezo gikwiye igihe icy’aricyo cyose usabwa gufata icyemezo.

• Jya ugisha inama abantu bakuze n’inararibibonye. Har’ibibazo runaka byihariye udashobora kubonera icyemezo ubifataho niyo waba umaze kugenzura amahame n’amabwiriza wemera ndetse na Bibiliya. Icyo gihe rero ni ngobwa kwegera abakuze bazi byinshi kur’ibyo bivuye ku bunararibonye.

• Jya ubigira akamenyero ko igihe cyose wamaze kwegeranya ibihamya bishimangira ko icyemezo runaka gikwiye ugomba guhita ufata icyemezo vuba utajuyaje naho bitabaye ibyo, kudafata icyemezo bishobora kukubaho akarande.

Ugomba kumenya ko igihe cyose ukiriho uri umuntu har’ibihe uzafata ibyemezo bidakwiye kuko kwibeshya ni ibya buri wese mu bihe bitandukanye. Rero, ntukagire ubwoba bwo gufata icyemezo vuba bishoboka kucyo ugomba gukora, kandi ujye ukinambaho; kuko akenshi ibyemezo tuba dusabwa si ibitwica cyangwa ngo bidukize ako kanya, ndetse ibyinshi wabihindura igihe ubonye ari ngobwa.

Bimwe mubyo wazirikana iteka:

• Har’igihe tuba tugomba gufata icyemezo tukagaragaza uruhande turimo cyangwa se ibyo turimo bikaba aribyo bidufatira ibyemezo.

• Akenshi ni by’akarusho kugira icyemezo ufata aho kuruca ukarumira.

• Ni ngombwa ko utekereza warangiza ugafata icyemezo cy’icyo ugomba gukora. Nta kiza cyabayeho hano mw’isi dutuyemo kubera kunangira.

• Icyemezo kibi kiruta kutagira icyemezo na kimwe ufata.

Hifashishijwe igitabo Brighten your life cya Sumbye Kapena ukomoka muri Zambia

Rugaba Yvan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo