Ubuhinde:Hashyizweho serivisi ya Ambulance zizajya zitabara inka

Umwe mu miryango itegamiye kuri Leta mu gihugu cy’Ubuhinde wateye inkunga leta ya Uttar Pradesh iherereye mu Majyarugu y’iki gihugu, uyigenera imbangukiragutabara (Ambulance) 5 zizajya zita ku nka zikeneye ubutabazi bwihutirwa.

Imbangukiragutabara zashyizweho ngo zizajya zifasha inka zakomeretse, izirwaye cyangwa izatawe mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’izi nyamaswa zubahwa cyane n’abo mu bwoko bw’abahindu. Mu mbangukiragutabara, hazajya haba harimo n’ umuganga.

Nubwo muri Leta ya Uttar Pradesh hashyizweho gahunda yo kujya bagoboka inka zifite ibibazo hifashishijwe imbangukiragutabara, mu gihugu cy’ u Buhinde, abaturage bakennye biba ngombwa ko bijyanira abantu babo bakomeretse kwa muganga.
Kuba hashyizweho serivisi y’imbangukiragutabara zigenga zizajya zitabara inka, byashyigikiwe na bamwe mu banyapolitiki mu Buhinde.

Imbangukiragutabara 5 za mbere zamuritswe ku mugaragaro mu cyumweru gishize na Keshav Prasad Maurya umwe mu bayobozi bakomeye muri leta ya Uttar Pradesh. Ni igikorwa cyatewe inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Gau Vansh Raksha trust. Uyu muryango ubusanzwe usanzwe wita ku nka zishaje aho ziba zibyagiye mu ngo cyangwa inka zatawe zishobora kuba zakwicwa.

Sugandh Kumar, umuyobozi wungirije wa Gau Vansh Raksha trust yagize ati “ Mu Buhinde dufite imyemerere y’uko dufite ba mama 3. Uwa mbere ni uwatwibarutse , uwa kabiri ni utugaburira kugera dukuze, iyo ni isi. Undi ni uduha amata atuma tugira ingufu, dugakomera, iyo ni inka. Niwe turi kwitaho.

Yakomeje avuga ko kuva aho izi mbangukiragutabara zishyiriweho, zahamagawe inshuro 200, zikabasha kujya kwita ku nka 25 buri munsi .

Muri 2014 ubwo Narendra Modi yatorerwaga kuba Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde yashyizeho itegeko ribuza kubagwa nk’inka mu gihugu cyose ndetse mu gihe amaze ategeka, hagiye hashyirwamo imishinga inyuranye yo kurengera no kubungabunga ubuzima bw’inka.

Inka zirubahwa cyane mu Buhinde

Muri Mata uyu mwaka, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yashyizeho gahunda yo gushyira umubare uranga buri inka muzigera kuri miliyoni 190 zibarizwa mu buhinde. Ni uburyo bwo gukumira ko inka zakomeza koherezwa mu buryo butemewe n’amategeko mu gihugu cya Bangladesh cyangwa se kuba zajyanwa muri Leta zimwe z’Ubuhinde aho kubaga inka byemewe.

Mu Buhinde, ugerageje gusagarira arabizira. Mu kwezi gushize, umworozi witwa Pehlu Khan wo mu gace ka Rajasthan yasagariwe n’abantu ubwo yari atwaye ishyo ry’inka ndetse aza gupfa azize ibikomere. Umuryango wa Khan watangaje ko yari asanzwe afite uruhushya rwo kugura inka kandi akazikoresha mu kuzishakamo umukamo gusa ubuyobozi bwo bwatangaje ko ari umwe muri barushimusi b’inka. Gusa ubuyobozi bwatangaje ko yaba Khan ndetse n’abamwishe bose bari mu ikosa.
Undi mugabo wo mu gace ka Bihar yamenwe ijisho ubwo yaterwaga n’abantu kuko yari amaze kuvugiriza ihoni inka yari imwitambitse.

Mu kwezi gushize, muri Leta ya Gujarat hashyizweho igihano cyo gufungwa burundu, umuntu uzafatwa abaga inka.Umwe mu bayobozi bo muri Chhattisgarh , muri Mata yatangaje ko umuntu uzafatwa yica inka muri Leta baherereyemo ashobora kwicwa amanitswe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo