Ubufaransa: Umwana w’imyaka 2 yahanutse mu muturirwa arokoka urupfu

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2017, umwana w’imyaka 2 ukomoka mu Bufaransa yarokotse urupfu ubwo yahanukaga muri etage ya 4 y’umuturirwa batuyemo n’umuryango we ubwo yashakaga kugarura igikinisho cye cyari kimaze kugwa.

Uyu mwana yanaze igikinisho cye mu idirishya, agikurikiye ahanuka muri etage ya 4 yari arimo iherereye mu gace ka Quetigny hafi ya Dijon. Abamutabaye ngo bamujyanye ntakibazo afite nkuko ikinyamakuru Le Bien Public dukesha iyi nkuru kibitangaza. Abajandarume bamutabaye batangaje ko kubw’igitangaza uyu mwana ntakibazo yagize gusa ngo yajyanywe mu bitaro ari kurira.

Uyu mwana yajyanywe kwa muganga ngo akorerwe ibizamini byisumbuyeho gusa ubwo ikinyamakuru Le Bien Public cyandikaga iyi nkuru cyatangaje ko cyari kitaramenya andi makuru amwerekeyeho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo