Twe abantu mu bihe by’ibyorezo n’amage

Mu minsi yashize twumvaga iby’icyorezo cya Coronavirus iyo kure za Bushinwa. Iyo twumvaga ayo makuru tukanayareba kuri za Televiziyo twumvaga tubagiriye impuhwe nyamara ntibidutware umwanya, gahunda twarimo zigakomeza dore ko ikibi urebera iriya umenya ko ar’ikibi mu bwenge no kujisho nyamara mu mutima bikaba ibisanzwe kuko kamere muntu ariko iri.

Bidateye kabiri icyorezo cyatangiye gukwirakwira n’ahandi, abo gihitana buri munsi bakiyongera, ingingo nyamukuru z’amakuru zitangira kuba CORONAVIRUS, ubwoba butangira kudutaha, ingaruka z’icyorezo zitangira gukomanga ku mbibi z’igihugu cyacu, bidatinze zigera mu nsisiro none ubu ziri kuwo mubana yewe n’uwo wibyariye cyangwa se mwashakanye tutibagiwe no ku ngingo zacu bwite.

Uyu munsi ibyari inkuru twumva ahandi nitwe turi kuyibara, byatangiye bamwe bishongora bitarimo ubushishozi ngo na za Ebola zaraje zigarukira iyo hakurya, ukagira ngo abo hakurya si abantu nkatwe, ngo ibyo barabivuga bitwaje Imana basenga nkaho Iyabaremye itaremye n’ab’iyo.

Havuzwe byinshi hanaba byinshi ariko sibyo turi bugarukeho ahubwo reka dufatanye twisesere mu mitima turebe muntu nyawe n’icyo yakura mur’ibi bihe, kuko burya ngo zahabu nya zahabu igaragarira mu muriro naho muntu ukamumenyera mu makuba uwo ari we neza.

Dore byatangiye tutabyibaza nta n’umwanya tubiha kuko ikibi kiri iyo ntikituremerera nk’ikituri ku mugongo, kandi akabi kari ku wundi ntitumenya uko kamuremereye kuko abantu turikunda kandi iyo tunezerewe tureba bugufi cyane hareshya n’ibyifuzo byacu ndetse nta n’ikibi tubona.

Uyu munsi bamwe baririrwa bandika ijambo ry’Imana ryuzuye amasezerano y’uko izabarinda ikanabakiza nkaho ubundi itabikora, ukagira ngo ntituzi ko abaryamye bose atariko babyuka n’ababyutse bose atariko birirwa yewe nabiriwe bose siko bongera bakaryama iyo ijoro riguye.

Kuki twibuka ko Imana itrinda ar’uko urupfu ruturi mu maso? Ntituzi ko urupfu ar’umuryango twese ducamo kugira ngo tujye mu bundi buzima? Ni byiza ko twazajya tuzirikana ko buri munsi uba wuzuyemo uburinzi n’imigisha bya Nyagasani.

Ubwoba bwadutashye, igikomye cyose mu mubiri wacu tuti wabona indwara yatugezemo, twatangiye kubona agaciro k’umubiri mu buryo butangaje, abatawitagaho ubu bawuboneye umwanya wo kumenya uko umerewe, twese amakenga ni yose, nyamara se ni kangahe umubiri wirirwa uduha ibimenyetso ntitubyiteho? Kuki twibuka igicumbi cy’ubuzima bwacu ar’uko kigeramiwe kandi ar’icyo soko ya byose tumaranira? Nizere ko noneho benshi tutazongera gushidikanya kuri rya jambo ngo Igishoro cya mbere ni ukuba uri muzima uhumeka ndetse ko wanabura byose ariko ugasigarana amagara kuko haguma amagara.

Buri wese yabaye umukangurambaga jya woga intoki, gira isuku, wirinde, nyamara mu bihe nta rupfu rwakomangaga n’uwo kuganyira yari ingume, wamuburaga; abakugiraga inama zikungura bari mbarwa. Ibyago koko biratwegeranya tugatangira kwibuka ko neza neza umuntu ar’abandi ariko se ubu ntitwakwitoza kandi tugahora tunabizirikana ko njye, njyewe,njyenyine ar’isoko y’ukuzima kwa muntu kandi ko buri wese ar’umugenzi tukamugirira impuhwe nk’izo tumufitiye uyu munsi kuko tutazi niba ejo tuzamubona erega niko binahora nuko tubyirengagiza.

Twarahashye ibiryo twuzuza mu nzu zacu, ngo nitunapfa tuzapfe byibuze tutazize isari, nizere ko bizatuma tuzirikana ko nta kiryana nk’inzara maze bitume turushaho guha umuhinzi n‘umworozi agaciro n’umwuga wabo tuwubahendetse kandi duharanire ko ibiryo bigura make kandi bikagera kuri bose kuko urwo rugingo rwitwa igifu twese turarugira kandi rudusaba kimwe.

Bamwe birirwaga mu mihana, bakirirwa bagenda nta kwikoza iwabo cyangwa mu ngo zabo, nyamara uyu munsi niho buhungiro bwonyine bwizewe, ubu uwavuga ko iwanyu haruta iw’abandi niyo haba har’ibyiza ntagereranwa mudafite ntawabihakana, iwanyu haruta iwabandi uko haba hameze kose kandi ab’iwanyu akenshi nibo bakuramira iyo usuherewe rubanda bari gusama ayabo nabo.

Rero urupfu wumva bugufi uyu munsi niho n’ubundi ruhora ahubwo nuko tubyirengagiza rero rwigutera kudagadwa ahubwo nirukubere imfashanyigisho igufasha guha agaciro gakwiriye ibyo ubona mu buzima ndetse nabo muri kumwe mu buzima. Kandi hapfa uwavutse kandi gupfa sicyo kibazo kuko n’ubundi niryo herezo ryacu ahubwo kubaho utariho ni ugupfa kabiri kandi nicyo kibazo gikomeye.

Dukwiriye kurinda igishoro cyacu (ubuzima) mu buryo bwose bushoboka

Ibihugu byinshi bikomeje gufata ibyemezo bikomeye mu kwirinda harimo gufunga imipaka, gutegeka abantu kuguma mu ngo zabo no guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishishikariza abantu bose kwirinda Coronavirus (Covid-19) binyuze mu ngamba zitandukanye zose zikubiye mu kugira isuku.

 Ingamba ya mbere; ‘karaba intoki buri gihe ukoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yagenewe gukaraba intoki’. Gukaraba nibura buri minota 15 niyo nama ugirwa kandi ukirinda kwikora ku munwa, ku mazuru no mu maso.

 Igihe ukoroye cyangwa witsamuye pfuka ku munwa no ku mazuru ukoresheje agatambaro gasukuye uhite ukajugunya ahagenewe guta imyanda hanyuma uhite ukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

 Irinde gukora ku muntu uwo ari we wese ufite inkorora n’umuriro cyangwa kwegera abantu iyo warwaye kimwe muri ibyo.

 Ihutire ku ivuriro rigwereye igihe cyose ufite umuriro, inkorora cyangwa udahumeka neza. Irinde gukora urugendo niba ufite umuriro n’inkorora.

 Kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, byaba ngombwa ko unahajya, ugashyiramo intera nibura ya metero imwe n’abandi bantu.

 Kwirinda ingendo zitari ngombwa

Ibimenyetso by’ingenzi bya Coronavirus (Covid-19) ni inkorora , guhumeka bigoranye n’umuriro. Umuntu wese ugaragaza ibi bimenyetso asabwe kwihutira guhamagara umurongo utishyurwa 114, akohereza email kuri [email protected], akogereza ubutumwa bwa Whatsapp kuri 0788202080 cyangwa akitabaza umujyanama w’ubuzima umwegereye

Rugaba Yvan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Akariza

    Urakoze muvandimwe Rugaba kuri ubu butumwa uduhaye ni ingenzi iya twese twabyumvaga kimwe ubanza isi nu Rwanda rwacu byumwihariko twakwibera muri paradizo

    - 21/03/2020 - 12:31
Tanga Igitekerezo