Tariki 13 Kanama , umunsi mpuzamahanga w’abakoresha imoso

Tariki 13 Kanama buri mwaka, isi yifatanya n’abantu bakoresha ukuboko kw’ibumoso ubusanzwe bifatwa nk’ibidasanzwe mu miterere ya muntu kwizihiza uyu munsi udasanzwe wabashyiriweho.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka w’1976, ni ukuvuga ko uyu mwaka wizihijwe ku nshuro ya 39, ukaba warashyizweho n’ihuriro mpuzamahanga ry’abantu bakoresha imoso (Lefthanders International) aho washyiriweho kuzirikana ibizazane abantu bakoresha imoso bahura nabyo muri iyi si aho umubare munini w’abantu ari abakoresha indyo.

Imibare igaragaza ko ku isi yose, abantu hagati ya 7-10% gusa, aribo babarurwa ko bakoresha imoso, ibi bikaba bituma bahura n’ibibazo binyuranye nko kuba ibikoresho byinshi usanga inganda zibikora bitabitayeho, bityo kubikoresha bikagorana.

Kuba ari bacye, bituma inganda zikora ibikoresho zibanze ku bantu b’indyo gusa, bituma abantu b’imoso bahabwa akato iyo bigeze ku Ikoreshwa ry’ibi bikoresho, ndetse akenshi bagashyirwaho igitutu ku kwiga gukoresha indyo kugira ngo babashe gukoresha ibi bikoresho. Guca aka gasumbane mu burenganzira no guhezwa, nibyo uyu munsi washyiriweho.

Kugeza ubu, bigenda gucika, ariko mu myaka yashize ababyeyi ndetse n’abarezi ku mashuri, bakoreshaga ingufu mu gihe umwana agaragaweho gushaka gukoresha imoso, byanga bikunda agashyirwamo gukoresha indyo.

Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika ni umwe mubo uyu munsi washyiriweho, dore ko nawe akoresha imoso. Leta zunze ubumwe za Amerika kandi yakunze guhura n’abaperezida benshi bakoresha imoso, dore ko n’uwo Obama yari yasimbuye George W.Bush akoresha imoso. Abandi ba Perezida Amerika yegize bakoresha imoso harimo Bill Clinton, James Garfield,Herbert Hoover, Henry Truman, Gerald Ford na Ronald Reagan.

Abantu kandi bagiye bamenyekana mu mateka y’isi nka Albert Einstein, umwicanyi ruharwa Jack The Ripper, umwami w’u Bufaransa Napoleon Bonaparte, umwami Julius Caesar, umucurabwenge Aristotle, Neil Armstrong wagiye mu kwezi, … nabo bakoreshaga imoso.

Aba baza biyongera ku byamamare nka Eminem, Celine Dion, Bill Gates, Tom Close, Bruce Willis, Angelina Jolie, Justin Bieber, Igikomangoma Prince William cy’ubwongereza,...

N’ubwo bitaremezwa n’ubushakashatsi, hari benshi bemeza ko abantu bakoresha imoso baba abanyabwenge cyane, akaba ariyo mpamvu aba bantu bakomeye ku isi bamenyekanye mu mateka bose bakoreshaga imos

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo