Tanzania: Yerekanye imodoka itwarwa n’amashanyarazi yakoze

Umunyabugeni Masoud Kipanya wo muri Tanzania yamuritse imodoka ya mbere ikorewe muri iki gihugu ikoreshwa n’amashanyarazi.

Iyi modoka itangiza ibidukikije bayihaye izina rya Kaypee Motor.

Ikozwe mu bikoresho byo mu gihugu, bifata amasaha atandatu kugira ngo ijyemo umuriro utuma igenda kilometero hagati ya 50 na 60, nk’uko Kipanya abivuga.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashimye iyi modoka ariko banenga ko imara amasaha menshi ishyirwamo umuriro kugira ngo ikore urugendo rufata iminota ku modoka.

Iyi modoka ntabwo iremererwa kugendera ku mihanda ya Tanzania, ariko Kipanya yizeye ko azabona ubwo burenganzira vuba.

Kipranya usanzwe ari umuntu ushushanya za ’cartoon’ yabwiye BBC Swahili ko abantu bamwe n’ubu bataremera ko ari we wakoze iyi modoka, mu gihe avuga ko byamutwaye amezi 11 ngo abigereho.

Ati "Iyi ni imodoka y’ingufu nyinshi izana n’igikoresho kiyinjizamo umuriro kandi biroroshye kuyikoresha.

"Reka twoye gutegereza ko abanyamahanga ari bo badukorera ibi".

Kipanya avuga ko yakoresheje amafaranga menshi mu gukora iyi modoka ariko ashaka kuyigurisha ku giciro gito, kuva kuri miliyoni 8 z’amashilingi ($3,400) kugira ngo ibashe kugera kuri benshi.

Avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi modoka yakigize mu myaka icyenda ishize.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo