Singapore: Kim Jong Un yitwaje ’Toilet’ igendanwa ajya guhura na Trump

Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru yajyanye muri Singapore umusarane we bwite (Toilet/ Toilette) mu nama yamuhuje na Donald Trump uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abatasi batajyana amakuru y’ibyerekeye ubuzima bwe.

USA Today dukesha iyi nkuru itangaza ko Kim yagiye mu nama muri Singapore guhura na Trump afite ibyo yapanze ku rwego rwo hejuru ku buryo umutekano we ugomba gucungwa kugeza ku bigendanye n’ubuzima bwe bwite.

Kwirinda ko yarogerwa mu biribwa ni kimwe mubyo yabanje kwirinda . Mu rwego rwo kwirinda ko inzego z’ubutasi za Amerika zagera ku makuru agendanye n’uko ubuzima bwe buhagaze, Kim yahagurukanye ubwiherero (Toilet) bwe bwite bugendanwa.

USA Today itangaza ko ubusanzwe bitari bisanzwe ko umukuru w’igihugu cya Koreya ya Ruguru agendana ubwiherero bwe mu ngendo ze.

Muri Mata uyu mwaka ubwo Kim Jong Un yajyaga guhura na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo nabwo ngo Kim yajyaniwe ubwiherero bugendanwa. Ni inama yari igiye kuba nyuma y’imyaka isaga icumi yari ishize abakuru b’ibihugu byombi bari bamaze badahura.

Icyo gihe bwo ngo yanajyanye amakaramu ye yihariye ndetse abamugenda iruhande bahanaguraga buri hose yabaga amaze gukora kugira ngo hatagira ‘fingerprints’ zisigara nkuko bitangazwa na New Yorker magazine.

Kim ngo yaba afite ubwoba ko abatasi b’Abanyamerika baba bashakisha amakuru agendanye n’amakuru y’ubuzima bwe babinyujije mu myanda ye bakura mu bwiherero.

Muri 2016 , Igor Atamanenkos wahoze ari umutasi mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti yatangaje ko ubwo yari ari gukora ubushakashatsi muri ‘Archives’ z’ubutasi bw’Uburusiya, ngo yaba yarabonye gihamya ko muri 1940 abatasi ba Polisi ubwo hayoboraga Joseph Stalin bakoze ubushakashatsi mu myanda w’abayobozi babaga baturutse hanze y’igihugu harimo na Mao Zedong wo mu Burusiya bagamije kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.

Kim na Trump bahuriye mu nama yari imaze igihe kirekire itegerejwe n’Isi yose. Ni inama iri kubera muri Singapore. Kuba ibi bihugu byari bimaze igihe bidacana uwaka ndetse aba bombi bakaba barakunze guterana amagambo aganisha ku bushotoranyi bwavamo intambara kirimbuzi ni bimwe mu byatumye inama yabo yari itegerezanyijwe amatsiko.

Bahuye kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018 ku isaha ya saa kumi z’igicuku ku isaha yo mu Rwanda . Perezida Kim yavuze ko bemeranyijwe na Trump gusiga inyuma amateka abatanya.

Nta yindi nshuro n’ imwe mu mateka Perezida uri mu kazi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigeze ahura n’uwa Korea ya ruguru.

Kim na Trump bagiranye ibiganiro ndetse banagirana amasezerano yitezweho kurangiza amakimbirane amaze igihe hagati y’ibihugu byombi kubera intwaro za kirimbuzi.

Perezida Trump arashaka ko Koreya ya Ruguru ihagarika umugambi wayo w’intwaro za kirimbuzi na Kim Jong Un we akifuza ko Amerika ikura intwaro zayo mu mwigimbakirwa wa Koreya.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo yavuze ko Amerika itazongera kwemera amasezerano adafashe nkuko byagiye biba mu bihe bya mbere.

Pompeo yagaragaje ko hagomba kubaho gukurikirana no kugenzura ibyo Koreya izaba yemeye gukora. Yongeyeho ko ibihano byafatiwe Koreya bizagumaho kugera igenzura rigaragaje ko ibyo Koreya izaba yemeye bishyizwe mu bikorwa.

Ministiri Pompeo yagaragaje ko afite icyizere ko iyo nama ya mbere y’abayobozi b’Amerika na Koreya izavamo umusaruro ushimishije.

Iyi nama ya mbere y’amateka ikurikiranwe n’abanyamakuru barenga 5.000.

Abarinzi Kim Jong Un yajyanye muri Singapore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo