Simons wari kurangiza kaminuza ku myaka 9 yavuye mu ishuri

Umwana w’ubwenge budasanzwe wari wizeye kurangiza kaminuza yo mu Buholandi muri uku kwezi yavuye mu ishuri.

Ababyeyi ba Laurent Simons, bifuzaga ko arangiza kaminuza mbere y’isabukuru ye ku itariki 26 z’uku kwezi kugira ngo ace umuhigo w’umuntu muto ku isi warangije kaminuza ataragira imyaka 10.

Gusa kaminuza ya Eindhoven yababwiye ko hakiri ibizamini byinshi Laurent akeneye gukora mbere y’icyo gihe.

Ababyeyi be banze ibyo kaminuza yababwiye ko uyu mwana azarangiza hagati mu 2020, bahita bamuvana mu masomo.

Kubera ubwenge bwe, Laurent yagombaga kurangiza ishami rya ’electrical engineering’ - ubundi ryigwa imyaka itatu - mu gihe cy’amezi 10 kugira ngo isabukuru ye itagera atarangije.

Alexander Simons, se w’uyu mwana, yabwiye ibinyamakuru mu Buholandi ko iyi kaminuza yamunenze kureka itangazamakuru rikavuga cyane umwana we.

Simons yabwiye ikinyamakuru De Volkskrant ati: "Twabwiwe ko kuba itangazamakuru rireba umwana wacu bimushyiraho igitutu, ko nitubikomeza bazanamukoresha ikizamini cy’ubuzima bwo mu mutwe."

Arakomeza ati: "Iyo umwana akina umupira neza, twese twumva ko itangazamakuru rikwiye kumugaragaza. Umuhungu wanjye afite impano itandukanye, kuki we itamutera ishema?"

Kuri Instagram ya Laurent Simons yashyizeho ifoto igaragaza email kaminuza yabandikiye mu kwezi gushize ibabwira ko ashobora kurangiza muri uku kwezi, yayanditseho ngo "ababeshyi ababeshyi!!!"

Laurent,hamwe n’ababyeyi be Lydia na Alexander, bashakaga ko arangiza amasomo y’imyaka itatu mu mezi 10

IQ ya 145

Itangazo ryasohowe na kaminuza y’ikoranabuhanga ya Eindhoven rivuga ko bidashoboka ko Laurent arangiza ataruzuza imyaka 10 mu gihe agikura mu "ntekerezo n’inyurabwenge".

Iyi kaminuza ivuga ko kwihutisha uyu mwana akarangiza kaminuza, ubushobozi bwe nk’uwarangije kaminuza bwahazaharira.

Iyi kaminuza kandi mu itangazo ryayo inenga "gushyira igitutu ku mwana w’imyaka icyenda, ufite impano idasanzwe".

Laurent, ufite igipimo cy’ubwenge (IQ/ intelligence quotient) kigera ku 145, yari afite imyaka ine atangira amashuri abanza.

Laurent Simons yari yizeye kurangiza kaminuza mu ishami rya Electrical Engineering ataragira imyaka 10

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga b’Abadage buvuga ko 2/3 by’abantu babukoreweho bafite iki gipimo kiri hagati ya IQ 85 na IQ 115, naho 2,5% ari bo bafite gusa hejuru ya IQ 130.

Ku myaka itandatu Laurent yari ageze mu mashuri yisumbuye, kubera ubwenge yarihuse cyane imyaka itandatu ayiga mu myaka ibiri ituzuye, yinjira kaminuza ariyo yari agiye kurangiza.

Guinness Book of World Records yandikwamo abaciye imihigo ku isi ivuga ko umunyamerika Michael Kearney wari ufite imyaka 10 ariwe muntu warangije kaminuza ari muto cyane, hari mu 1994.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Congolais Franck Official

    Uwo mwana icyo kigo cyamugire ishyaro ryo kuba agiye guca agahigo ntibakabeshye.

    - 13/12/2019 - 03:54
Tanga Igitekerezo