Polisi yatatanyije abaje muri ’concert’ babeshywe ko izaba ku munsi wo kubeshya

Polisi mu Bubiligi yakoresheje imyuka iryana mu maso n’amazi afite imbaraga mu gutatanya ikivunge cy’abantu bari bitabiriye ’concert’ itari ukuri yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko izaba tariki 01 z’ukwa kane, umunsi bamwe bita uwo kubeshya.

Abantu bagera hafi ku 2,000 bari baje muri icyo gikorwa muri pariki ya Bois de la Cambre i Bruxelles, birengagije amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Ubwo polisi yahageraga, bamwe mu kivunge bateye hejuru bavuga ngo "Ubwisanzure!", batera polisi ibintu byaka umuriro.

Polisi ivuga ko abantu bane batawe muri yombi, kandi abapolisi batatu bakomerekeye mu bushyamirane.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko nibura abantu babiri bakomerekeye muri ibyo bikorwa.

Mu kwezi kwa gatatu nibwo itangazo rihamagarira abantu kwitabira iyo ’concert’ ryashyizwe kuri Facebook, ryizeza ko izaba irimo aba-DJs bazwi cyane.

Ababiteguye bavuze ko ubwo butumire bwari ukubeshya, ariko ntibyabujije abantu benshi kuza.

Umwe mu banyeshuri bitabiriye yabwiye Reuters ati: "Twese turababaye. Mu byumweru bibiri nzuzuza imyaka 18, twashakaga kwishimira ubusore bwacu. Ntabwo twaje guhangana na polisi, ahubwo kwerekana ko dufite ubuzima dushaka kwishimira."

Amabwiriza agendanye na coronavirus mu Bubiligi avuga ko ihuriro ryo hanze ry’abantu barenze bane ribujijwe.

Abashinjacyaha bavuga ko batangiye iperereza ngo bamenye umuntu watangaje ubutumwa kuri Facebook bw’iriya ’concert’ yo gushukana.

Philippe Close ukuriye umujyi wa Bruxelles yavuze ko ashobora kumva uburyo abantu bashaka kujya hanze, ariko ko ihuriro nka ririya ritari kwihanganirwa.

Ububiligi, butuwe n’abantu miliyoni 11,5, bumaze gutangaza abanduye Covid-19 barenga 887,000, n’abo yishe barenga 23,000.

Ni kimwe mu bihugu by’i Burayi byongeye gufata ingamba zikaze kubera kwiyongera kw’abandura.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo