Nigeria: Barasaba ubutabera ku mukobwa wiciwe mu rusengero

Hari umujinya muri Nigeria nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 22 witwa Uwavera Omozuwa yiciwe mu rusengero.

Hashtag #JusticeForUwa yarakoreshejwe cyane muri iyi weekend muri Nigeria, abo mu muryango we basaba ko abishe umwana wabo bahigwa.

Uwavera yari yagiye kwigira ahantu "hatuje" mu rusengero hafi y’umujyi abamo wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria ari naho yagiriwe nabi nk’uko mushiki we Judith yabibwiye BBC Pdgin.

Uyu munyeshuri, wifuzaga kuzaba umuforomokazi, yapfiriye mu bitaro kuwa gatandatu, hashize iminsi itatu akubitiwe mu rusengero.

Judith Omozuwa avuga ko mushiki we yabanje no gusambanywa ku ngufu.

Umuryango we uvuga ko bahamagawe n’umugore ukora ku rusengero rwa Redeemed Christian Church of God kuwa gatandatu nijoro.

Uwavera bamujyanye kwa muganga nyuma y’uko umwe mu bashinzwe umutekano amubonye, yasanze ijipo ye bayiciye kandi umupira we wuzuyeho amaraso nk’uko mushiki we Judith abivuga.

Umuvugizi w’igipolisi muri leta ya Edo, ifite umurwa mukuru wa Benin City, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bari guperereza ku byabaye nk’ubwicanyi, atari igikorwa cyo gufata ku ngufu.

Yavuze ko uyu mukobwa yapfuye nyuma y’imirwano ku rusengero, nta makuru arambuye yabitanzeho.

Uwavera nibwo yari agitangira muri Kaminuza ya Benin aho yigaga mu ishami rya microbiology.

Mushiki we avuga ko yakundaga kujya muri ruriya rusengero baturanye kwicara ngo yige kuko ari ahantu hatuje.

Amakuru atemejwe n’inzego zibishinzwe y’ibinyamakuru byaho, avuga ko itsinda ry’abagabo ryinjiye mu rusengero basambanya ku ngufu Uwavera nyuma bamukubita bakoresheje kizimyamoto.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, abanyanijeriya benshi bari barakajwe n’umupolisi ushinjwa kurasa akica umukobwa w’imyaka 16 witwa Tina Ezekwe mu mujyi wa Lagos.

Igipolisi cyatangaje ko uyu mupolisi yafashwe agafungwa.

Kuri Twitter abaturage ba Nigeria bagaragaza ko leta yananiwe guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse bibaza niba ababyeyi barera abana b’abahungu mu buryo bukwiriye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo