Ni iki Castro yabwiye UN/ONU mu ijambo ryamaze amasaha 4:48?

Ku itariki nk’iyi mu kwezi kwa cyenda 1960 Fidel Castro yavuze ijambo mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye (UN), ryashimangiye ubwenge, ubuhanga mu kuvuga n’imbaraga z’umubiri yari afite.

Agitangira ijambo yabanje kuvuga ko ari bugerageze kuvuga bicye, ntawakekaga ko ari bugeze ku masaha ane n’iminota 48.

Atangira yagize ati: "Nubwo bajya batuvugiraho ngo tuvuga umwanya munini, nabizeza ko ndibuvuge bicye nkwiye kuvuga. Ndanavuga nitonze kugira ngo norohereze abasemura".

Abasemuraga ariko bashobora kuba aribo babonye akazi gakomeye uyu munsi.

Yarabanje afata umwanya uhagije anenga uburyo ’delegation’ yaturutse muri Cuba yakiriwe nabi i New York muri iyi nama ya UN, ko batacumbikiwe ahakwiye, batarindiwe umutekano kandi batitaweho nk’abandi.

Yavuze ko bibabaje kuba bamwe mu bavuye muri Cuba baracumbikiwe muri za ’lodges’ aho gushyirwa muri Hotels nk’abandi.

Bwana Castro, yarakomeje avuga birambuye cyane ku mpinduramatwara (revolution) ya Cuba yari yagezweho mu kwezi kwa mbere 1959 ari nawe uyiyoboye.

Avuga agaya cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uko zitwaye zirwanya iyo mpinduramatwara.

Yanenze Amerika kuba yarafashije Fulgencio Baptista wari ku butegetsi ariko Castro na bagenzi be bakamutsinda.

Yarongeye ajya ku byo Cuba imaze kugeraho mu iterambere n’imibereho y’abaturage nyuma yo kugera ku mpinduramatwara, n’uburyo babereye urugero ibindi bihugu bya Amerika y’epfo.

Bwana Castro yavuze ku bushyamirane bwa Amerika n’Uburusiya bwari bukomeye, n’impamvu Cuba ihitamo gukorana n’Uburusiya kuko ari igihugu cyubaha ubutegetsi n’abaturage ba Cuba.

Yavuze uburyo Amerika ifasha abanyagitugu, ahereye kuri Fulgenico Batista yari aherutse guhirika, yemeje ko Amerika ifasha Perezida Mobutu Sese Seko wa Zaire kubera inyungu ivana mu mutungo kamere w’icyo gihugu.

Yavuze ko Amerika idashyigikiye impinduramatwara ya Patrice Lumumba kuko yashakaga ubwisanzure n’iterambere rikwiriye rya Zaire, ibi yabyise ubukoloni. (Umwaka wakurikiyeho mu 1961, Lumumba yarishwe).

Fidel Castro yavuze ko politiki ya Amerika n’inshuti zayo ku isi ari politiki igamije inyungu no gutegeka uko Amerika ishaka, agenda atanga ingero mu bihugu binyuranye ku migabane ya Amerika y’Epfo na Afurika uko byari byifashe icyo gihe.

Nubwo yari amaze amasaha hafi atanu avuga, asoza yagize ati: "Muri macye, twebwe abavuye muri Cuba turi muri iyi nama, twamaganye ubucakara bw’umuntu ku wundi muntu, no kubyaza inyungu ibihugu bikennye bikorwa n’ibihugu bikoloni.

"None rero tubwiye abari hano ndetse n’isi yose ko twifuza uburenganzira bw’ubutaka ku muturage, uburenganzira bw’umuhinzi ku musaruro we, uburenganzira bw’uburezi ku bana n’uburenganzira bwo kuvurwa ku barwayi, uburenganzira bw’umurimo ku rubyiruko, uburenganzira bw’umugore ku butegetsi, n’uburenganzira bw’ushaje ku mperekeza y’izabukuru.

"Hari abantu bavugaga ko bashakaga kumenya politiki y’impinduramatwara ya Cuba. Ngayo ng’uko, iyi niyo politiki yacu"

Inama rusange y’umuryango w’Abibumbye n’ubu irateranye i New York, ifatwa nk’urubuga rukomeye ibihugu bigaragarizamo intambwe yabyo n’aho bihagaze muri politiki y’isi n’imibanire n’ibindi.

Umutegetsi uhawe umwanya ubu aba yemerewe (adategetswe) kuvuga iminota 15 imbere ya ’podium’ icyatsi cyibisi aho bamwe bavuga ko uvugira aha aba ahagaze ’imbere y’isi’.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo