Muri Koreya y’Epfo, Robot nizo ziri gutanga ibizamini by’akazi

Kompanyi nyinshi zo muri Koreya y’Epfo zatangiye guha ‘robot’ uburenganzira bwo gutanga ibizamini byinjiza abakozi bashya mu kazi.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko Kompanyi yitwa Lotte yahaye akazi abakozi bashya 800 muri uku kwezi kwa Werurwe ariko yabifashijwemo na Robot ( intelligence artificielle )mu gusuzuma CV ndetse n’amabaruwa asaba akazi yanditswe n’abagasabaga.

Muri Mutarama 2018 abasabaga akazi muri SK Hynix babonye ko amabaruwa yabo yasuzumwaga na robot gusa umuntu ngo niwe wafataga icyemezo cyanyuma.

Indi kompanyi yitwa Midas IT nayo mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe yashyizeho uburyo bw’ibazwa buzajya bukorwa hifashishijwe mudasobwa. Uko bizajya bigenda, usaba akazi azajya areba muri ‘Ecran’ agasubiza ibibazo abazwa, agakina imikino azajya yerekwa hanyuma Robot ijye isuzuma ibisubizo bye, uburyo avugamo ndetse n’uko agaragaza amarangamutima ye irebeye mu maso.

Ubwo buryo nibwo Midas IT yakoresheje umwaka ushize mu guhitamo abakozi bashya mu 10.000 byari byanditse bisaba. Midas IT ihamya ko ubwo buryo bufasha cyane mu kubona umukozi ukwiriye wo guha akazi ku mwanya runaka.
Ubwo buryo kandi butangiye kugezwa ku rwego mpuzamahanga kuko kuva umwaka ushize kompanyi ya Unilever nayo ikoresha uburyo bujya gusa gutyo.

Amakompanyi ngo abyungukiramo cyane kuko bigabanya amafaranga n’umwanya kuko Robot ishobora gusuzuma amabaruwa ibihumbi mu gihe gito. Ikindi ngo ni uko bifasha mu guca ikimenyane cyangwa akandi karengane kose kaba mu isaba ry’akazi.

Ikinyamakuru cyo muri Koreya y’Epfo cyitwa Joongang Ilbo cyatangaje ko ababazwa muri ubwo buryo babyinubira kuko ngo bidatuma baba batekanye iyo basubiza mudasobwa. Bamwe bavuga ko kugira ngo ubashe guhabwa akazi, ngo bisaba ko uba utekereza nka Robot.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo