Muri Amerika hari abagore n’abakobwa bigaragambije banga kuryamana n’abakunzi babo

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika hakomeje imyigaragambyo yiganjemo abagore n’abakobwa bamagana itegeko ’ribabuza’ gukuramo inda, imyigaragambyo bayijyanye no mu buriri.

Mu minsi ishize Leta ya Alabama yatoye itegeko ritari risanzwe ribuza gukuramo inda ku mpamvu yindi yose uretse ishyira ubuzima bw’utwite mu kaga gusa. Ni itegeko ryishimiwe na bamwe.

Iri tegeko ariko ryarakaje abagore n’abakobwa benshi basanzwe babyemerewe, bahise batangira imyigaragambyo mu mihanda n’imbere y’inyubako z’ubutegetsi.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko imyigaragambyo mishya bayigejeje n’iwabo aho ubu abagore n’abakobwa benshi muri Amerika batari kwemerera abakunzi babo ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Ibi byateje impaka no kwibaza. Bamwe baravuga ko ari uburyo buhejeje inguni mu kugaragaza imbaraga z’abagore, abandi bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo kwerekana ko bashobora kugenzura imibiri yabo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo