Muri Afurika y’Epfo bafite impungenge n’ubwoba nyuma y’uko intare 14 zitorotse pariki

Intare 14 ziri gushakishwa hafi y’umujyi wa Phalaborwa mu majyaruguru ya Africa y’Epfo. Birakekwa ko zatorotse zikava muri pariki y’igihugu ya Kruger - imwe muri nini cyane muri Afurika. Muri icyo gihugu ubu bafite impungenge zivanze n’ubwoba.

Umunyamakuru wa BBC i Johannesburg avuga ko bikekwa ko iri ari ryo tsinda ry’intare nyinshi ribashije gutoroka pariki ya Kruger mu bihe bya vuba.

Izi ntare abantu bazibonye hafi y’ibirombe bya Foksor hanze gato ya pariki. Abaturage bo mu mujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Phalaborwa baburiwe bikomeye ngo babe maso kugeza izi nyamaswa z’inkazi zifashwe zigasubizwa mu cyanya cyazo.

Abashinzwe inyamaswa muri iyi pariki bari kuzikurikirana kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage.

Mu myaka ibiri ishize, intare eshanu zatorotse iyi pariki gusa ziza gufatwa zisubizwayo ntacyo zangije.

Ubusanzwe iyi pariki irazitiye, abategetsi bavuga ko bitaramenyekana neza uko izi ntare zose zabashije kumena zigasohoka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo