Misiri yatangije iperereza ku gikombe cy’Afurika yegukanye ’kikibwa’

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (EFA) ryatangije iperereza ryo kumenya irengero ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umwimerere (original), nyuma yo gutahura ko cyo n’ibindi bikombe bimwe byabuze.

Misiri yegukanye icyo gikombe inshuro eshatu yikurikiranya, mu 2006, 2008 no mu 2010.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahise iha Misiri uburenganzira bwo kubika icyo gikombe mu buryo buhoraho.

Mu mwaka wa 2013, abafana barakaye biraye muri iyo nyubako, ariko ntibizwi niba icyo gihe ari bwo icyo gikombe cyaburiwe irengero.

Ariko, abakuriye iryo shyirahamwe vuba aha ni bwo bashakishije ibyo bikombe, nyuma y’icyemezo cyo kuvugurura umuryango w’inyubako y’ishyirahamwe EFA kugira ngo ibikombe byinshi Misiri imaze gutwara mu mupira w’amaguru bigaragazwe aho ngaho.

Ghana ni cyo gihugu cya mbere cyegukanye icyo gikombe inshuro eshatu, mu mwaka wa 1978, mu gihe Cameroun mu 2000 yaje guhabwa icyo gikombe mu ishusho (version) yacyo ya kabiri, nyuma yo kuba igihugu cya mbere kicyegukanye inshuro eshatu.

Amategeko ya CAF avuga ko amakipe atsindiye igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ahabwa igisa n’icyumwimerere akakigumana mu buryo buhoraho, mu gihe igikombe cy’umwimerere akigumana mu myaka ibiri yo hagati y’irushanwa rirangiye n’irigiye gutangira, nyuma akongera akagisubiza CAF.

Igikombe cyo muri iki gihe, kigisa n’icyo cyegukanywe na Misiri, ubu kiri mu biganza by’Algeria yatsindiye igiheruka kubera i Cairo mu mwaka ushize.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo